25 NZERI 2020
U BURUSIYA
Ni ubwa mbere u Burusiya bufunga umugabo n’umugore na bashiki bacu babiri
Umwanzuro w’urukiko
Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, a urukiko rwo mu mugi wa Pervomayskiy muri Omsk ni bwo ruzatangaza umwanzuro w’urubanza rwa Sergey Polyakov n’umugore we Anastasia na bashiki bacu bibiri ari bo, Gaukhar Bektemirova na Dinara Dyusekeyeva. Umushinjacyaha yasabye ko umuvandimwe Polyakov akatirwa igifungo k’imyaka itandatu n’igice, naho bashiki bacu batatu bo bakamara imyaka ibiri bafungishijwe ijisho.
Icyo twabavugaho
Sergey Polyakov
Igihe yavukiye: 1972 (Murmansk)
Ibyamuranze: Yize kaminuza kandi ni umuhanga mu bijyanye na fizike. Yashakanye na Anastasia mu mwaka wa 2003
Anastasia Polyakova
Igihe yavukiye: 1984 (Murmansk)
Ibyamuranze: Yize iby’amategeko. We n’umugabo we bakunda kwiga indimi, bize Igishinwa, Igikazaki, ururimi rw’amarenga rwo mu Burusiya n’Igiseribe
Gaukhar Bektemirova
Igihe yavukiye: 1976 (muri Uryl, muri Kazakisitani)
Ibyamuranze: Ni bucura mu bana batandatu. Yakuriye mu misozi yo muri Kazakisitani, kandi akunda kwitegereza ibyaremwe. Yamaze imyaka myinshi yibaza intego y’ubuzima. Amaze kwiga Bibiliya yabonye ibisubizo by’ibibazo yibazaga. Kwiyigisha Ijambo ry’Imana ashyizeho umwete, byaramukomeje igihe yafungwaga arengana
Dinara Dyusekeyeva
Igihe yavukiye: 1982 (i Leningradskoye, muri Kazakisitani)
Ibyamuranze: Akiri muto yibazaga impamvu abantu bariho. Yatangiye kwiga Bibiliya afite imyaka 17. Yashimishijwe no kumenya ibiri muri Bibiliya n’izina ry’Umwanditsi wayo, ari we Yehova. Akunda gukina basiketi, vole, kwiruka no kugenda ku igare.
Urubanza
Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 Nyakanga 2018, igihe Polyakov n’umugore we Anastasia bari baryamye, abaporisi bitwaje intwaro baciye urugi binjira mu nzu. Abo baporisi bari bipfutse mu maso kandi bakubise Polyakov. Bahise bajyana uwo mugabo n’umugore kubafunga by’agateganyo. Ni bwo bwa mbere, umugabo n’umugore bafunzwe, kuva igihe Urukiko rw’Ikirenga rwavugaga ko ibikorwa by’Abahamya ba Yehova binyuranyije n’amategeko mu mwaka wa 2017. Bamaze amezi atanu buri wese afungiye muri kasho ya wenyine. Nyuma y’aho bamaze amezi atatu bari mu rugo rwabo bafungishijwe ijisho.
Muri Gicurasi 2019, abayobozi bo mu mugi wa Omsk, bongeye kugaba ibitero ku ngo z’Abahamya ba Yehova. Muri icyo gihe ni bwo bashiki bacu babiri ari bo, Bektemirova na Dyusekeyeva bafashwe. Urubanza rwabo rwahurijwe hamwe n’urw’umuryango wa Polyakov, maze rutangira kuburanishwa ku itariki ya 1 Mata 2020.
Twizeye tudashidikanya ko Yehova azaha abagaragu be imbaraga zo kwihanganira akarengane bakorerwa.—Abefeso 3:20.
a Iyo tariki ishobora guhinduka