25 GICURASI 2022
U BURUSIYA
“Nta mpamvu yo kugira ubwoba”
Urukiko rw’akarere ka Traktorozavodskiy rwo mu gace ka Chelyabinsk ruzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Pavel Popov. Umushinjacyaha nta gihano aramusabira.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Tariki ya 26 Werurwe 2019
Itsinda ry’abantu icumi bipfutse mu maso kandi bitwaje imbunda n’inyundo bateye urugo rw’umuvandimwe Pavel kandi bararusaka
Tariki ya 22 Mata 2021
Urubanza rwaratangiye
Tariki ya 18 Gicurasi 2021
Abayobozi bongeye kujya gusaka urugo rwa Pavel. Umugore wa Pavel witwa Yelena n’umukobwa wabo w’imyaka 13 barabajyanye babahata ibibazo
Tariki ya 31 Kanama 2021
Yashyizwe ku rutonde rw’abantu bakora ibikorwa by’iterabwoba n’intagondwa
Tariki ya 29 Ugushyingo 2021
Yatangiye kuburana
Icyo twamuvugaho
Tuzi neza ko Yehova azakomeza gushyigikira no kugororera abagaragu be bakomeza kuba indahemuka mu gihe bahanganye n’ibigeragezo.—2 Samweli 22:19-21.