Soma ibirimo

Umuvandimwe Pavel Popov

25 GICURASI 2022
U BURUSIYA

“Nta mpamvu yo kugira ubwoba”

“Nta mpamvu yo kugira ubwoba”

Urukiko rw’akarere ka Traktorozavodskiy rwo mu gace ka Chelyabinsk ruzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Pavel Popov. Umushinjacyaha nta gihano aramusabira.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Tariki ya 26 Werurwe 2019

    Itsinda ry’abantu icumi bipfutse mu maso kandi bitwaje imbunda n’inyundo bateye urugo rw’umuvandimwe Pavel kandi bararusaka

  2. Tariki ya 22 Mata 2021

    Urubanza rwaratangiye

  3. Tariki ya 18 Gicurasi 2021

    Abayobozi bongeye kujya gusaka urugo rwa Pavel. Umugore wa Pavel witwa Yelena n’umukobwa wabo w’imyaka 13 barabajyanye babahata ibibazo

  4. Tariki ya 31 Kanama 2021

    Yashyizwe ku rutonde rw’abantu bakora ibikorwa by’iterabwoba n’intagondwa

  5. Tariki ya 29 Ugushyingo 2021

    Yatangiye kuburana

Icyo twamuvugaho

Tuzi neza ko Yehova azakomeza gushyigikira no kugororera abagaragu be bakomeza kuba indahemuka mu gihe bahanganye n’ibigeragezo.—2 Samweli 22:19-21.