Soma ibirimo

Umuvandimwe Ildar Urazbakhtin

18 UKWAKIRA 2022
U BURUSIYA

“Nterwa ishema no kwitirirwa izina rya Yehova”

“Nterwa ishema no kwitirirwa izina rya Yehova”

Ku itariki ya 10 Ukwakira 2022, urukiko rw’akarere ka Kezhemskiy mu gace ka Krasnoyarsk rwahamije icyaha umuvandimwe Ildar Urazbakhtin. Yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itatu kandi ntibizaba ngombwa ko ajya muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 20 Nyakanga 2021

    Ingo zigera kuri eshanu z’Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Kodinsk, harimo n’urwa Ildar n’umuryango zarasatswe. Baramufashe bajya kumufunga by’agateganyo

  2. Ku itariki ya 21 Nyakanga 2021

    Yararekuwe maze afungishwa ijisho. Ntiyari yemerewe gukoresha telefone cyangwa interineti

  3. Ku itariki ya 20 Nzeri 2021

    Yavaniweho gufungishwa ijisho, amenyeshwa ko atemerewe kurenga mu gace atuyemo

  4. Ku itariki ya 13 Mutarama 2022

    Yashinjwe kugirana n’abandi ibiganiro kuri videwo aho “yashishikarije abantu kwiga Bibiliya kandi agatera inkunga abavandimwe na bashiki bacu gufashanya”

  5. Ku itariki ya 30 Werurwe 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

Icyo twamuvugaho

Ibyabaye kuri Ildar n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bitwibutsa ko Yehova yiteguye kudufasha mu “gihe cy’amakuba.”—Zaburi 46:1.