Soma ibirimo

25 GICURASI 2020
U BURUSIYA

Nubwo amaze imyaka itatu muri gereza ntiyacitse intege

Nubwo amaze imyaka itatu muri gereza ntiyacitse intege

Ubu Dennis Christensen amaze imyaka itatu afungiwe mu Burusiya arengana. Kuva yafatwa ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa gatanu 2017, bamwe mu nshuti ze bagiye bamubaza uko yumva ameze. Akunda kubasubiza ati: “Ukwizera kwange kwarushijeho gukomera.”

Christensen yaravuze ati: “Ibyambayeho bivugwa muri Bibiliya mu gitabo cya Yakobo, igice cya 1 umurongo wa 2 n’uwa 3, hagira hati: ‘Bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose, muzirikana ko ukwizera kwanyu kwageragejwe muri ubwo buryo gutera kwihangana.’”

Biratangaje kuba Christensen yarakomeje kugira ibyishimo n’ukwizera kandi afunzwe.

Igihe yafatwaga, yahise afungwa by’agateganyo, afungirwa hafi y’aho atuye mu mugi wa Oryol. Icyo gihe umugore we Irina yari yemerewe kujya kumusura. Christensen yamaze imyaka irenga ibiri afunzwe by’agateganyo. Mu kwezi kwa kabiri 2019, ni bwo yakatiwe igifungo k’imyaka itandatu. Nyuma y’amezi atatu yarajuriye, ariko urukiko ntirwemera ubujurire bwe. Nyuma y’aho yagiye gufungirwa muri gereza iri ku birometero 200 uvuye mu mugi wa Oryol, kure y’umugore we.

Ubu amaze hafi umwaka wose asabye kugabanyirizwa igifungo, ariko inshuro eshatu zose baramwangiraga. Nubwo ibyo byagombye gutuma acika intege, akomeze kurangwa n’ikizere.

Christensen yaravuze ati: “Nubwo ge na Irina tudatunganye, twamenye uko twakomeza kurangwa n’ibyishimo mu bigeragezo. Ik’ingenzi kurushaho ni uko twarushijeho kuba inshuti z’Imana yacu Yehova.”

Dukomeje gusenga twiringiye ko Yehova azakomeza gufasha abavandimwe bacu bose bo mu Burusiya, bakihanganira ibitotezo, ntibacike intege.—Matayo 5:11, 12.