Soma ibirimo

Ku murongo wo hejuru, ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Aleksandr Ketov; Andrey Kharlamov n’umugore we Larisa; Umuvandimwe Aleksandr Kruglyakov

Umurongo wo hasi, ibumoso ugana iburyo: Mushiki wacu Lidiya Nekrasova; n’umuvandimwe Sergey Ushakhin

10 KANAMA 2023
U BURUSIYA

Nubwo batotezwa, biyemeje gukomeza kugira ibyishimo

Nubwo batotezwa, biyemeje gukomeza kugira ibyishimo

Urukiko rw’akarere ka Syktyvkarskiy ruri muri Repubulika ya Komi, vuba aha ruzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Aleksandr Ketov, Andrey Kharlamov, Aleksandr Kruglyakov, mushiki wacu Lidiya Nekrasova n’umuvandimwe Sergey Ushakhin. Umushinjacyaha nta gihano arabasabira.

Icyo twabavugaho

Nk’uko izi nkuru z’ibyabaye zibigaragaza, Yehova aha “imbaraga nyinshi” abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibigeragezo bagakomeza kumubera indahemuka.—Yesaya 40:29.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 2 Werurwe 2021

    Ingo 14 z’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Syktyvkar zarasatswe. Aleksandr Ketov, Andrey Kharlamov na Aleksandr Kruglyakov barafashwe bafungwa by’agateganyo. Lydia Nekrasova na Sergey Ushakhin babujijwe kuva mu gace batuyemo

  2. Ku itariki ya 3 Werurwe 2021

    Aleksandr Ketov na Andrey Kharlamov bararekuwe maze bafungishwa ijisho. Aleksandr Kruglyakov yagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi

  3. Ku itariki ya 27 Mata 2021

    Andrey Kharlamov baretse gukomeza kumufungisha ijisho

  4. Ku itariki ya 28 Mata 2021

    Aleksandr Ketov baretse gukomeza kumufungisha ijisho na Aleksandr Kruglyakov ararekurwa

  5. Ku itariki ya 9 Mata 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

  6. Ku itariki ya 9 Kamena2022

    Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso yashingiraho abashinja ubutagondwa bituma urubanza rusubizwa mu bugenzacyaha

  7. Ku itariki ya 14 Gashyantare 2023

    Urubanza rwarasubukuwe ariko ruhabwa undi mucamanza