Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe na mushiki wacu Sergey na Anna Melnik, Valeriy na Marina Rogozin na Igor na Yevgeniya Yegozaryan

26 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Nyuma y’amezi arindwi abavandimwe batatu bafunzwe by’agateganyo, bategereje umwanzuro w’urubanza

Nyuma y’amezi arindwi abavandimwe batatu bafunzwe by’agateganyo, bategereje umwanzuro w’urubanza

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rw’akarere ka Volgograd mu mugi wa Traktorozavodsky, vuba aha ruzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo abavandimwe batatu, ari bo Sergey Melnik, Valeriy Rogozin na Igor Yegozaryan. a Umushinjacyaha ntaratangaza igihano yabasabiye.

Icyo twabavugaho

Sergey Melnik

  • Igihe yavukiye: 1972 (Volgograd, mu gace ka Volgograd)

  • Ibimuranga: Yarangije mu ishuri ry’imyuga ari umukanishi. Ubu asigaye akora akazi ko kubaka. Yashakanye na Ana mu mwaka wa 1993. Bafite abana batatu b’abahungu. Bose bakunda kuzamuka imisozi no kumara igihe bitegereza ibyaremwe

    Anna ni we wabanje kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Sergey yabonye ukuntu byatumye aba umuntu mwiza, na we atangira kuyiga. Sergey yabatijwe mu mwaka wa 1999

Valeriy Rogozin

  • Igihe yavukiye: 1962 (Krasnokamsk, mu gace ka Perm)

  • Ibimuranga: Mbere y’uko ahabwa ikiruhuko k’iza bukuru, yamaze imyaka cumi n’ibiri mu ngabo zirwanira mu kirere. Nyuma yaho yakoraga ibishushanyo mbonera. Yashakanye na Marina mu mwaka wa 1984. Bafitanye abana babiri b’abahungu

    Yatangiye kwiga Bibiliya mu ntangiriro y’imyaka ya 1990, abatizwa mu mwaka wa 1998

Igor Yegozaryan

  • Igihe yavukiye: 1965 (Volgograd, mu gace ka Volgograd)

  • Ibimuranga: Akora inkweto n’amashanyarazi kandi yabigize umwuga. Kuva akiri muto, akunda umuzika. Acuranga gitari. Yashakanye na Yevgeniya mu mwaka wa 2002. Bafite umwana umwe w’umuhungu

    Nyina ni we wamubwiye ku nshuro ya mbere ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yatangajwe cyane n’ukuntu inyigisho zo muri Bibiliya zishyize mu gaciro kandi zumvikana neza. Yabatijwe mu mwaka wa 1992

Urubanza

Ku itariki ya 16 Gicurasi 2019, abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse ingo zirindwi zo mu gace ka Volgograd, mu Burusiya. Nyuma y’iminsi ibiri, umucamanza wo mu rukiko rw’akarere yategetse ko umuvandimwe Melnik, Rogozin na Yegozaryan bafungwa by’agateganyo. Icyo gihe bamaze amezi arindwi bafunzwe.

Nubwo abo bavandimwe batatu bongeye gusubira mu miryango yabo bakaba bategereje gusomerwa, ubuzima ntibuboroheye. Urugero, Valeriy yashyizwe ku rutonde rw’abantu bagomba kujya bakurikiranwa n’ikigo cyo mu Burusiya kigenzura imitungo. Valeriy agira ati: “Sinshobora gukoresha konti yange yo muri banki kandi sinemerewe gukoresha terefone na interineti. Ibyo byatumye ntakaza akazi kange kuko kansaba gukoresha ibyo byose.” Kugira ngo we n’umugore we babone ibyo bakenera buri munsi, bakoresha amafaranga ahabwa abageze mu za bukuru. Ibyo bituma babaho mu buzima bworoheje cyane.

Nanone Sergey na Igor hari ibyo urukiko rutabemerera gukora, bigatuma kubona akazi bibagora. Kubera ko Sergey yitaba urukiko kenshi, ntashobora kugira gahunda ihamye y’akazi. Yaravuze ati: “Ubusanzwe ndi umwubatsi. Ariko mpitamo gukora ibiraka byoroheje nabasha kurangiza, mu gihe ntagiye kwitaba urukiko.”

Igor afite uburwayi bumusaba kujya kwa muganga kenshi. Yaravuze ati: “Kubera ibirego ndegwa, sinshobora kubona akazi.” Nubwo afite ibibazo by’uburwayi n’ubukene, yakomeje agira ati: “Yehova yaduhaye umuryango w’abavandimwe na bashiki bacu benshi kandi ntibadutereranye muri ibi bihe bigoye turimo.”

Birumvikana ko abo bavandimwe bacu n’imiryango yabo bafite ibibazo by’ubukene bitewe n’ibyo batemerwa gukora. Twiringiye ko abavandimwe na bashiki bacu bose bo mu Burusiya bazakomeza gushikama mu bigeragezo, kuko tuzi ko Yehova azakomeza kubaha ibyo bakeneye byose.—Matayo 6:33.

a Rimwe na rimwe ntibiba byoroshye kumenya igihe urubanza ruzasomerwa.