Soma ibirimo

Andrey Stupnikov (uri hagati), ari kumwe n’inshuti ze, urukiko rumaze gutangaza ko atagifungishijwe ijisho

5 NYAKANGA 2019
U BURUSIYA

Stupnikov ntagifungishijwe ijisho

Stupnikov ntagifungishijwe ijisho

Ku itariki ya 2 Nyakanga 2019, urukiko rwo mu Burusiya rwemeje ko Umuhamya witwa Andrey Stupnikov adakomeza gufungishwa ijisho. Nubwo atagifungishijwe ijisho aracyakorwaho iperereza.

Andrey Stupnikov

Umuvandimwe Stupnikov yafashwe mu gitondo cyo ku itariki ya 3 Nyakanga 2018, igihe yari ku kibuga k’indege mpuzamahanga cyo mu Burusiya, agiye gufata urugendo. Abantu babiri bo mu rwego rw’ubutasi ni bo bamufashe. Yabanje gufungwa by’agateganyo, nyuma aza gufungishwa ijisho kugeza mu mpera za Gashyantare 2019.

Mu mwaka amaze afungishijwe ijisho, yarushijeho gutekereza ku buzima bwe n’ubucuti afitanye na Yehova. Yaravuze ati: “Ge n’umugore wange Olga, tumaze imyaka myinshi turi Abahamya, ariko icyo gihe ni bwo twarushijeho kuba hafi ya Yehova kuruta mbere hose! Mu bihe nk’ibyo bigoye, nakomeje kubona ko Yehova ari Data umpumuriza kandi akamfasha. Natangajwe no kubona ukuntu yambaye hafi kandi agahita asubiza amasengesho yange.”

Stupnikov yashoje agira ati: “Ubu ni bwo nsobanukiwe neza ko Yehova anzi kandi ko anyumva. Ibyambayeho byatumye ndushaho kumwiringira no kudatinya ibitotezo uko byaba bimeze kose. Nta kintu kibabaza nko kwangwa na Yehova. Nemera ntashidikanya ko azamfasha gutsinda inzitizi iyo ari yo yose.”

Kugeza ku itariki ya 1 Nyakanga, umubare w’Abahamya bafite ibirego mu nkiko zo mu Burusiya wariyongereye ugera kuri 217. Bamwe muri bo bagiye bakurirwaho ibyo bari babujijwe n’inzego z’ubuyobozi. Icyakora twiringiye Yehova; si umuntu uwo ari we wese cyangwa inkiko. Dusenga dusaba ko Yehova yakomeza gushyigikira abo Bakristo bagenzi bacu bo mu Burusiya kandi akabarinda.—Zaburi 28:7.