Soma ibirimo

Inyubako ebyiri z’Abahamya ba Yehova ziri i Saint-Pétersbourg; imwe yahoze ari ibiro by’Abahamya biri i Solnechnoye (ibumoso), n’aho indi yahoze ari Inzu y’Amakoraniro iri i Kolomyazhskiy (iburyo)

4 NYAKANGA 2019
U BURUSIYA

U Burusiya bukomeje gufatira imitungo y’Abahamya ba Yehova

U Burusiya bukomeje gufatira imitungo y’Abahamya ba Yehova

Kuva ku itariki ya 20 Mata 2017, igihe Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwatangazaga ko Abahamya ba Yehova baciwe muri icyo gihugu, bagenzi bacu bariyo bakomeje gutotezwa no gufungwa umusubizo. Nanone abayobozi b’icyo gihugu, biyitiriye imitungo yacu igera ku 131, harimo n’indi 60 ishobora gufatirwa. Ugenekereje, iyo mitungo yose ifite agaciro kangana na miriyali 51 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Imwe mu mitungo yafatiriwe ni inyubako z’ibiro by’Abahamya byo mu Burusiya ziri i Solnechnoye. Izo nyubako ni umutungo w’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. (Reba ifoto iri hejuru ibumoso.) Izo nyubako zonyine zifite agaciro kangana na miriyali 27 z’amafaranga y’u Rwanda. Nanone hari izindi nyubako zigera kuri 43 zafatiriwe, kandi ari iz’imiryango yo mu bindi bihugu urugero nk’iyo muri Danimarike, Esipanye, Finilande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Noruveje, Ositaraliya, Porutugali, Suwede n’u Buholandi. Kuba u Burusiya bufatira iyo mitungo, binyuranyije n’amategeko kuko nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro wo guca Abahamya ba Yehova, bitavuga ko leta ifite uburenganzira bwo gufatira imitungo y’imiryango y’Abahamya yo mu bindi bihugu, iri mu Burusiya.

Abahamya ba Yehova bashyikirije ikirego Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ku birebana n’izo nyubako zafatiriwe zahoze ari iz’ibiro byabo mu Burusiya. Uko umwanzuro urwo rukiko ruzafata uzaba umeze kose, dukomeje kwiringira Yehova. Dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya kugira ngo bakomeze kugira ubutwari kandi ntibemere ko ibitero bagabwaho, kuba bafatwa kandi amazu basengeragamo agafatirwa, bibabuza gusenga Yehova “mu mwuka no mu kuri”—Yohana 4:23.