Soma ibirimo

Aho ikicaro gikuru cy’ikigo kigenzura imitungo cyo mu Burusiya gikorera

13 MUTARAMA 2023
U BURUSIYA

U Burusiya bukomeje gushyiriraho ibihano Abahamya ba Yehova bagera mu magana

U Burusiya bukomeje gushyiriraho ibihano Abahamya ba Yehova bagera mu magana

Ikigo cyo mu Burusiya kigenzura imitungo ni cyo leta yashinze gukumira ibyaha bishingiye ku mitungo, urugero kikaba gifite uburenganzira bwo kutemerera imiryango ishinjwa ubutagondwa kwakira amafaranga. Kiba gifite urutonde rw’abantu bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba cyangwa iby’ubutagondwa. Umuntu ashobora gushyirwa kuri urwo rutonde nubwo yaba atarahamwa n’ibyaha ashinjwa.

Kuva mu mwaka wa 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwategeka ko umurimo w’Abahamya ba Yehova uhagaritswe, abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 525 bashyizwe kuri urwo rutonde. a Muri abo harimo abagera ku 100 bageze mu zabukuru.

Abashyizwe kuri urwo rutonde bose bagiye bashyirirwaho ibihano birebana n’ubukungu. Urugero, konti zabo za banki zarafatiriwe kandi bemerewe kubikuzaho amafaranga agera ku 146.000, yo gutunga umuryango wose mu kwezi. Nanone bafite ibindi bintu byinshi babujijwe bituma gukora akazi ka buri munsi bitabashobokera cyangwa bikabagora cyane. Urugero bahura n’ibibazo bikomeye iyo bagiye kugurisha cyangwa kugura imitungo cyangwa imodoka, gusaba ubwishingizi, gusaba amafaranga ya pansiyo, umurage cyangwa kwaka inguzanyo muri banki. Abahamya ba Yehova bafata amafaranga ya pansiyo cyangwa bamugaye ni bo bahura n’ibibazo bikomeye cyane byo kwishyura imiti kandi ntibemerewe gukoresha uburyo rusange bwo gutwara abagenzi.

Umuvandimwe Anton Chermnykh utuye mu gace ka Ussuriysk, bamushyize kuri urwo rutonde mu Kuboza 2019, yaravuze ati: “Buri kwezi kugira ngo mpembwe, mbanza kugaragaza ko ayo mafaranga nayabonye mu buryo bwemewe n’amategeko. Nagombaga kujyana kuri banki inyandiko nyinshi zasinyweho n’umukoresha wanjye, abakozi ba banki bakazisikana maze nkazohereza i Moscow. Izo nyandiko zigenzurwa nk’ibyumweru bibiri. Hanyuma ku munsi bahisemo, nsubira kuri banki maze abakozi ba banki bakabona kumpa amafaranga bayakuye kuri konti yanjye, maze bakongera bakayifatira. Iyo hari umukozi mushya muri banki umenye ko ndi ku rutonde rw’intagondwa abanza kungirira ubwoba.”

Nubwo abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ibyo bibazo bakomeje kurangwa n’icyizere. Umuvandimwe Yuriy Belosludtsev washyizwe ku rutonde rw’intagondwa mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice mbere y’uko ahabwa igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu, yaravuze ati: “Konti yanjye yo muri banki barayifunze, ariko njye n’umugore wanjye abavandimwe na bashiki bacu batwitayeho. Dushimira Yehova cyane kuba yarabakoresheje akadufasha.”

Twiringiye ko Yehova abona akarengane abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bahura nako. Dusenga dusaba ko Yehova azakomeza kubitaho mu gihe bakomeje guhangana n’ibitotezo.—Matayo 6:33.

a Mu Kuboza 2022, abavandimwe na bashiki bacu 35 bakuwe ku rutonde rwabo ikigo cyo mu Burusiya kigenzura imitungo kigomba gukomeza gukurikirana bamaze kurangiza igifungo cyabo cyangwa kwishyura amande baciwe.