10 KAMENA 2020
U BURUSIYA
U Burusiya bumaze imyaka icumi bwirengagiza amategeko mpuzamahanga
Ku itariki ya 10 Kamena 2020, hari hashize imyaka icumi Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rufashe umwanzuro uvuga ko u Burusiya bwari bumaze imyaka myinshi buvutsa Abahamya ba Yehova uburenganzira bwo gusenga Imana. Urwo rukiko rwategetse icyo gihugu kubaha impozamarira no kongera guha ubuzimagatozi umuryango ubahagarariye mu rwego rw’amategeko i Moscou. Uwo muryango wabwambuwe mu mwaka wa 2004.
Uwo mwanzuro ukimara kujya ahagaragara, Ivan Chaykovskiy, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova i Moscou, yaravuze ati: “Iyi ni insinzi ku bantu bashyira mu gaciro, ariko ni no gutsindwa ku bantu barangwa n’urwikekwe. Nizeye ko uyu mwanzuro, uzatuma abayobozi b’iki gihugu bongera kubahiriza uburenganzira bwacu, kandi bagahagarika ibikorwa byo guhohotera Abahamya ba Yehova bikorerwa hirya no hino mu gihugu.”
Icyakora icyo kizere yari afite cyaje kuyoyoka, ubwo abayobozi b’u Burusiya bangaga kubahiriza imyanzuro y’urwo rukiko, ahubwo bakarushaho gutoteza Abahamya ba Yehova mu gihugu hose. Ibyo bitotezo byarushijeho gukara mu mwaka wa 2017, igihe Urukiko rw’Ikirenga rwo muri icyo gihugu rwafataga umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byacu byo gusenga Imana mu mahoro. Uwo mwanzuro wuzuyemo akarengane wakurikiwe n’ibikorwa byo gufata Abahamya, kubakurikirana mu nkiko no kubafunga.
Nubwo hashize imyaka icumi yose, ibyinshi mu bikubiye mu mwanzuro urwo rukiko rwafatiye u Burusiya, biracyafite agaciro. Mu mwaka wa 2010, urwo rukiko rwateye utwatsi ibimenyetso u Burusiya bwatangaga, ari na byo bukomeje gushingiraho bwibasira abavandimwe bacu b’abanyamahoro.
Mu nshamake, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwanzuye ruvuga ko Minisiteri y’Ubutabera mu Burusiya n’inkiko zaho, “nta burenganzira bahabwa n’amategeko” butuma bima Abahamya ba Yehova ubuzimagatozi. Urwo rukiko rwanenze abayobozi b’u Burusiya, ruvuga ko “batagaragaje ubushishozi kandi ko birengagije inshingano yabo yo kutagira aho babogamira no gufata abantu bose kimwe.” Nanone, urwo rukiko rwagaragaje ko abayobozi b’u Burusiya barenze ku Masezerano y’Ibihugu by’u Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Icyo gihugu na cyo cyashyize umukono kuri ayo masezerano.
Kimwe n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2010, u Burusiya bukomeje ibikorwa byo kwibasira abavandimwe bacu. Rachel Denber, umuyobozi mu muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku mugabane w’u Burayi na Aziya, yaravuze ati: “Iyo Umuhamya wa Yehova wo mu Burusiya akoze ibikorwa byo mu rwego rw’idini, aba ashyize ubuzima bwe mu kaga.” Mu itangazo uwo muryango wasohoye ku itariki ya 9 Mutarama 2020, yaravuze ati: “Ariko ubundi ibyo si ko byagombye kugenda.”
Mu gihe abavandimwe bacu barenganywa, dukomeje gusenga twiringiye ko Yehova azabaha imbaraga zo ‘kwihanganira ingorane zose bafite ibyishimo.’—Abakolosayi 1:11.