Soma ibirimo

Umuvandimwe Konstantin Bazhenov yahuye n’umugore we Irina, akimara gufungurwa. Ubu afungiye mu kigo aho ategerereje koherezwa muri Ukraine

5 GICURASI 2021
U BURUSIYA

U Burusiya bwafunguye umuvandimwe Konstantin Bazhenov, ariko ategereje koherezwa muri Ukraine

U Burusiya bwafunguye umuvandimwe Konstantin Bazhenov, ariko ategereje koherezwa muri Ukraine

Ku itariki ya 5 Gicurasi 2021, umuvandimwe Konstantin Bazhenov yarangije igifungo yari yarakatiwe kandi ahita akurwa muri gereza ya Dimitrovgrad. Kubera ko muri Gicurasi 2020 Konstantin yambuwe ubwenegihugu bw’u Burusiya, yahise ajyanwa mu kigo gicumbikira abanyamahanga bategereje kwirukanwa mu gihugu. Vuba aha azajyanwa muri Ukraine.