Soma ibirimo

Khasan Kogut n’umugore we Yekaterina bari kumwe n’umuhungu wabo Timofey w’imyaka umunani

24 KANAMA 2020
U BURUSIYA

Ubushinjacyaha bwasabye ko Umuhamya wo mu Burusiya witwa Khasan Kogut afungwa imyaka ibiri

Ubushinjacyaha bwasabye ko Umuhamya wo mu Burusiya witwa Khasan Kogut afungwa imyaka ibiri

Igihe urubanza ruzasomerwa

Igihano yasabiwe

Gufungwa imyaka ibiri

Icyo twamuvugaho

Khasan Kogut

  • Igihe yavukiye: 1983 (Shahrisabz, Uzubekisitani)

  • Ibyamuranze: Yatangiye kwiga Bibiliya mu mwaka wa 1995. Yimukira mu Burusiya mu mwaka wa 2004 maze ahabwa ubwenegihugu. Yashakanye na Yekaterina mu 2010. Babyaye umuhungu wabo Timofey mu mwaka wa 2012

Imanza

Muri Nyakanga 2018, abayobozi basatse ingo umunani z’Abahamya ba Yehova, maze bafatira ibikoresho byabo bya eregitoroniki. Nyuma y’igihe Kogut n’umugore we bahamagawe ku biro bya porisi kuza gutwara ibyari byafatiriwe. Bakihagera ku itariki ya 6 Gashyantare 2019, porisi yahise ifunga Kogut. Abayobozi bamushinje kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa “ubutagondwa” kuko yifatanya mu bikorwa by’idini.

Nyuma y’iminsi ibiri yararekuwe maze akomeza gufungishwa ijisho. Yamaze amezi arenga 6 afungishijwe ijisho maze arekurwa muri Kanama 2019. Nyuma y’ibyumweru bike urubanza rwe rwaratangiye.

Mu gihe abagize umuryango wa Kogut bagitegereje umwanzuro w’urukiko, twizeye ko bazakomeza kwikoreza Yehova imihangayiko yabo, kandi ko bazakomeza guhumurizwa n’uko abitaho.—1 Petero 5:7.

a Ishobora guhinduka