Soma ibirimo

Semyon Baybak

25 UGUSHYINGO 2020
U BURUSIYA

Umuhamya ukiri muto witwa Semyon Baybak azajyanwa mu rukiko azira idini rye

Umuhamya ukiri muto witwa Semyon Baybak azajyanwa mu rukiko azira idini rye

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 18 Ukuboza 2020, a urukiko rw’akarere ka Leninskiy muri Rostov-on-Don, ni bwo ruzatangaza umwanzuro w’urubanza ruregwamo Umuhamya witwa Semyon Baybak. Umushinjacyaha yasabye urukiko ko Semyon yakatirwa igifungo k’imyaka ine gisubitse.

Icyo twamuvugaho

Semyon Baybak

  • Igihe yavukiye: 1997 (Rostov-on-Don)

  • Ibimuranga: Afite mukuru we na mushiki we. Yize Igishinwa, aranakigisha. Akunda gusoma no kwandika imivugo

  • Ababyeyi be bamwigishije Bibiliya kuva akiri umwana. Uko yagendaga akura yakurikizaga inama zo muri Bibiliya. Yanze kujya mu gisirikare kubera ko umutimanama we utabimwemerera. Yakoze imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu wa 2017. Icyo gihe yakoraga isuku ku bitaro bivura abana byo mu gace k’iwabo

Urubanza

Ku itariki ya 22 Gicurasi 2019, abaporisi bo mu rwego rushinzwe kurwanya ubutagondwa bagabye ibitero mu ngo 13 z’Abahamya zo mu mugi wa Rostov-on-Don. Ku itariki ya 6 Kamena 2019 hakaba hari hashize ibyumweru bibiri, Semyon yahise akorerwa idosiye. Nyuma yaho yarafashwe, amara umunsi wose muri kasho, nuko urukiko rutegeka ko afungishwa ijisho. Yagombaga kumara amezi 2 ariko icyo gihano bagiye bagihindura inshuro zigera kuri zirindwi.

Ubwa mbere abayobozi bavugaga ko icyaha Semyon ashinjwa ari ukujya mu materaniro y’idini no kubwira abandi ibyo yizera. Mu kwezi k’Ugushyingo 2019, bongeyeho ikindi kirego bavuga ko atera inkunga umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa.

Mu gihe abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomeje gutotezwa, tuzi ko Yehova “Imana y’amahoro,” azakomeza kubaha ibikenewe byose ngo bakomeze gukora ibyo ashaka.—Abaheburayo 13:20, 21.

a Itariki ishobora guhinduka