Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Konstantin Bazhenov, umugore we Snezhana na mushiki wacu Vera Zolotova

21 NZERI 2020
U BURUSIYA

Umuhamya witwa Konstantin Bazhenov n’umugore we n’undi Muhamya w’imyaka 73 bashobora guhamywa icyaha

Umuhamya witwa Konstantin Bazhenov n’umugore we n’undi Muhamya w’imyaka 73 bashobora guhamywa icyaha

Igihe urubanza ruzabera

Ku itariki ya 25 Nzeri 2020, a urukiko rwo mu karere ka Yelizovsky muri Kamchatka ruzatangaza umwanzuro w’urubanza ruregwamo Umuhamya witwa Konstantin Bazhenov, umugore we Snezhana na mushiki wacu witwa Vera Zolotova. Ubushinjacyaha bwasabye ko Bazhenov n’umugore we bacibwa amande angana na 7.300.000 (RWF) naho Zolotova agacibwa 5.000.000 (RWF).

Icyo twabavugaho

Konstantin Bazhenov

  • Igihe yavukiye: 1977 (Petropavlovsk-Kamchatsky, mu karere ka Kamchatka)

  • Ibyamuranze: Ni we mukuru mu bana bane bavukana. Yakoze akazi k’ubukanishi, kandi yigishije mu ishuri ry’imyuga. Akunda kuroba

  • Mu mwaka 2001 yashyingiranywe na Snezhana, na we wari umwarimukazi. Bafite umukobwa witwa Elizabeth. Umuryango wabo ukorera Yehova

Snezhana Bazhenova

  • Igihe yavukiye: 1977 (Shikotan Island, muri Sakhalin Oblast)

  • Ibyamuranze: Yarezwe n’umubyeyi umwe. Akunda abana kandi yigisha mu mashuri abanza. Ubu ntiyemerewe gukorana n’abakiri bato, kubera ko akurikiranyweho icyaha cy’ubutagondwa

  • Nyirakuru ni we wamwigishije ibyerekeye Imana no gusenga. Ibyo byamufashije gukunda Imana na Bibiliya

Vera Zolotova

  • Igihe yavukiye: 1946 (Yelizovo, mu karere ka Kamchatka)

  • Ibyamuranze: Yakuriye mu muryango urimo abana benshi. Mu mwaka wa 1966 yashakanye na Yuri Zolotov. Bafite abana babiri. Ari mu kiruhuko k’izabukuru. Akunda kuzamuka imisozi, kubyina no guserebeka ku rubura

  • Yamaze imyaka myinshi yifuza kumenya Imana. Yagenzuye inyigisho z’amadini atandukanye, kandi yashimishijwe no kumenya ko Imana itabera kandi ko ikunda abantu. Umugabo we ntiyari amushyigikiye, nubwo yashimishwaga no kubona Bibiliya ihindura imibereho y’umugore we

Imanza

Ku itariki 19 Kanama 2018, abaporisi basatse ingo eshatu z’Abahamya bo mu mugi wa Yelizovo. Abahamya 11 barafashwe kandi bamaze amasaha menshi bahatwa ibibazo, amaherezo umunani muri bo baje kurekurwa. Ariko ubuyobozi bwashinje icyaha uwitwa Bazhenov n’umugore we hamwe na Zolotova. Bahise bafungwa by’agateganyo. Nyuma y’iminsi ibiri, umugore wa Bazhenov na Zolotova bararekuwe. Umushinjacyaha yategetse ko Bazhenov akomeza gufungwa. Yarekuwe nyuma y’iminsi umunani.

Mu gihe dutegereje umwanzuro w’urwo rubanza dusenga dusaba ko umuryango wa Bazhenov n’uwa mushiki wacu Zolotova bakomeza kwiringira Yehova. Bibiliya itwizeza ko Yehova azatuma indahemuka ze zikomeza kugira ibyishimo n’amahoro, kandi ‘zikagira ibyiringiro bisaze binyuze ku mbaraga z’umwuka wera.’—Abaroma 15:13.

a Itariki ishobora guhinduka