Soma ibirimo

Sergey Ledenyov n’umugore we Anna

20 UGUSHYINGO 2020
U BURUSIYA

Umuhamya witwa Sergey Ledenyov ashobora gufungwa imyaka itandatu

Umuhamya witwa Sergey Ledenyov ashobora gufungwa imyaka itandatu

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2020, a urukiko rw’umugi wa Petropavlovsk-Kamchatskiy muri Kamchatka ni bwo ruzasoma umwanzuro w’urubanza rw’Umuhamya witwa Sergey Ledenyov. Ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka itandatu.

Icyo twamuvugaho

Sergey Ledenyov

  • Igihe yavukiye: 1974 (Ossora, mu ntara ya Kamchatka)

  • Ibyamuranze: Iwabo ni abana batandatu. Akunda gushushanya no gufotora. Nanone ni umwubatsi. Mbere y’uko Abahamya bamwigisha Bibiliya, yabonaga ko Bibiliya idahuza na siyansi kandi ko itagihuje n’igihe. Mu mwaka wa 2017 ni bwo yashakanye n’umugore we Anna. Anna yavuze ko igihe Sergey yatangiraga gukurikiza ibyo yigaga muri Bibiliya, yabaye umugabo utuje, wita ku bandi kandi ufite urukundo.

Urubanza

Ku itariki ya 2 Ukuboza 2018, abaporisi bitwaje intwaro kandi bipfutse mu maso, bagabye igitero mu rugo rwa Ledenyov i Petropavlovsk-Kamchatskiy. Yarafashwe kandi ashinjwa icyaha hashingiwe ku ngingo ya 282.2 yo mu Gitabo Mpanabyaha cyo mu Burusiya. Urubanza rwe rwatangiye ku itariki ya 28 Ugushyingo 2019.

Ku itariki ya 12 Ukuboza 2019, urukiko rw’umugi wa Petropavlovsk-Kamchatskiy muri Kamchatka rwasubije idosiye ye umushinjacyaha. Ubusanzwe ibyo bibaho iyo urukiko rwasanze idosiye irimo amakosa akomeye, urugero nko kuba idafite ibimenyetso bifatika. Icyakora ku itariki ya 4 Gashyantare 2020, urukiko rwisumbuye rwasheshe uwo mwanzuro maze rusubukura urwo rubanza. Igihe Ledenyov yari mu rukiko, abayobozi bahatiye umugore we n’undi mushiki wacu kumushinja ibinyoma. Icyakora barabyanze.

Abagize umuryango wa Ledenyov batari Abahamya ba Yehova, ntibiyumvisha impamvu atotezwa azira idini rye.

Dukomeje gusenga dusabira Ledenyov n’umugore we mu gihe bategereje umwanzuro w’urukiko. Twizeye ko umwuka wa Yehova uri kuri bo.—1 Petero 4:14.

a Itariki ishobora guhinduka.