Soma ibirimo

Yelena Barmakina n’umugabo we, Dmitriy

28 NZERI 2020
U BURUSIYA

Umuhamya witwa Yelena Barmakina ashobora guhamywa icyaha azira gusenga no gusoma Bibiliya

Umuhamya witwa Yelena Barmakina ashobora guhamywa icyaha azira gusenga no gusoma Bibiliya

Umwanzuro w’urubanza

Ku itariki ya 29 Nzeri 2020 a, urukiko rw’akarere ka Vladivostok ruzasoma urubanza rw’Umuhamya witwa Yelena Barmakina. Ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka itatu isubitse. Mu gihe agitegereje umwanzuro w’urukiko, urubanza rw’umugabo we Dmitriy, rurakomeje.

Icyo twamuvugaho

Yelena Barmakina

  • Igihe yavukiye: 1967 (i Cherepanovo, muri Novosibirsk)

  • Ibyamuranze: Yita ku babyeyi be na nyirakuru ugeze mu zabukuru. Ni umufotozi w’umwuga. Akunda koga no kuzamuka imisozi.

  • Igihe yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, yemeye adashidikanya ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, bwerekana ko Imana ifite imbaraga. Uko yagendaga yibonera ukuntu Yehova yasubije amasengesho ye, byatumye arushaho kugira ukwizera. Yashakanye na Dmitriy, mu mwaka wa 2003

Urubanza

Mu gitondo cyo ku itariki ya 28 Nyakanga 2018, itsinda ry’abaporisi bitwaje intwaro kandi bipfutse mu maso bagabye igitero mu rugo rwa nyirakuru wa Yelena Barmakina ufite imyaka 90. Yelena n’umugabo we Dmitriy, babana na we kugira ngo bamwiteho. Umuvandimwe Dmitriy yahise afatwa maze afungwa by’agateganyo. Abo baporisi bateye ubwoba mushiki wacu Yelena bamubwira ko ari we uzakurikiraho.

Hashize umwaka, Yelena yabujijwe gukura amafaranga kuri konti ye yo muri Banki. Ku itariki ya 6 Kanama 2019, umuntu ushinzwe iperereza muri ako gace, yatanze ikirego mu rukiko avuga ko Yelena asenga, agasoma Bibiliya kandi agakurikira ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya ari iwe mu rugo. Umwavoka umuburanira yasabye urukiko ko rwatesha agaciro ibyo aregwa, kuko abantu bose basenga ibyo babikora. Icyakora, umucamanza yavuze ko ibyo Yelena akora ari ibikorwa by’ubutagondwa bihanwa n’amategeko y’u Burusiya, nk’uko umushinjacyaha yabivuze.

Ibyo byose byatumye mushiki wacu Yelena ahangayika kandi yumva atameze neza. Yamaze umwaka n’amezi abiri atari kumwe n’umugabo we igihe yari afunzwe by’agateganyo. Nanone ibyo byatumye Yelena atabona akazi kubera ko ahora yitaba urukiko cyangwa abaporisi bamuhata ibibazo.

Ntidutangazwa n’ibyo abayobozi b’u Burusiya bakora, bashaka kubuza abavandimwe na bashiki bacu gukomeza kubera Yehova indahemuka. Icyakora, duhumurizwa no kumenya ko Yehova azakomeza kubabera ‘ubwugamo n’imbaraga.’—Zaburi 118:13, 14.

a Itariki ishobora guhinduka