Soma ibirimo

12 GASHYANTARE 2020
U BURUSIYA

Umuhamya witwa Yevgeniy Aksenov yagejejwe imbere y’urukiko azira kuganira n’abantu kuri Bibiliya

Umuhamya witwa Yevgeniy Aksenov yagejejwe imbere y’urukiko azira kuganira n’abantu kuri Bibiliya

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020, ari bwo urukiko rw’akarere ka Zheleznodorozhniy ruherereye mu mugi wa Khabarovsk ruzatangaza umwanzuro w’urubanza rw’Umuhamya witwa Yevgeniy Aksenov. Umushinjacyaha yari yasabye ko yakatirwa igifungo k’imyaka itatu.

Ku itariki ya 21 Mata 2018, Aksenov yari yasohokanye n’inshuti ze muri hoteli barimo baganira kuri Bibiliya. Icyo gihe yarimo abwira inshuti ze uko amahame yo muri Bibiliya yafasha imiryango gukomera. Iyo ni yo mpamvu yashinjwe icyaha cy’ubugizi bwa nabi no gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa. Urubanza rwe rwatangiye ku itariki ya 21 Ukwakira 2019.

Mu gihe urubanza rugikomeza, dukomeje gusenga Yehova tumusaba ko yafasha Aksenov n’umuryango we, bagakomeza kwiringira ko “abamutinya nta cyo babura.”—Zaburi 34:9.