Soma ibirimo

Yevgeniy Spirin ari mu rukiko

9 NYAKANGA 2020
U BURUSIYA

Umuhamya witwa Yevgeniy Spirin wo mu Burusiya ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka irindwi

Umuhamya witwa Yevgeniy Spirin wo mu Burusiya ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka irindwi

Ku itariki ya 14 Nyakanga 2020, urukiko rwo mu mugi wa Furmanovsky mu ntara ya Ivanovo mu Burusiya, ruzatangaza umwanzuro w’urubanza rw’Umuhamya witwa Yevgeniy Spirin. Umushinjacyaha yasabye ko umuvandimwe Spirin yakatirwa igifungo k’imyaka irindwi.

Umuvandimwe Spirin ufite imyaka 32, aregwa icyaha cyo gukora ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa. Ku itariki ya 21 Mutarama 2019 ni bwo yatangiye gukurikiranwaho ibyaha n’urwego rushinzwe iperereza mu Burusiya. Nyuma y’iminsi itandatu, abakora muri urwo rwego bagabye igitero mu rugo rwe n’umugore we Natalya. Urukiko rw’intara ya Oktyabrsky ruri i Ivanovo, rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri, azira gusa ko ari Umuhamya wa Yehova. Icyo gihe yagombaga kumaramo cyaje kongerwa.

Ku itariki ya 5 Nyakanga 2019, igihe yari amaze amezi asaga 5 afunzwe, ni bwo yarekuwe ariko akomeza gufungishwa ijisho. Ku itariki ya 18 Ukuboza 2019 urukiko rw’intara ya Oktyabrsky, rwategetse ko adakomeza gukorwaho iperereza kandi ntiyakomeza gufungishwa ijisho. Ubu yemerewe kujya aho ashaka.

Dukomeje gusenga Yehova, twiringiye ko azafasha Abakristo bagenzi bacu bo mu Burusiya, bakomeje gutotezwa bazira ukwizera kwabo.—1 Petero 4:14.