Soma ibirimo

23 NZERI 2020
U BURUSIYA

Umuhamya witwa Yuriy Zalipayev wo mu Burusiya ashobora gufungwa imyaka ibiri

Umuhamya witwa Yuriy Zalipayev wo mu Burusiya ashobora gufungwa imyaka ibiri

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 7 Ukwakira 2020 a, urukiko rwo mu mugi wa Mayskiy muri Kabardino-Balkarian mu Burusiya ni bwo rusazoma umwanzuro w’urubanza rw’Umuhamya witwa Yuriy Zalipayev. Uwo Muhamya ashobora gukatirwa imyaka ibiri.

Icyo twamuvugaho

Yuriy Zalipayev

  • Igihe yavukiye: 1962 (Samara)

  • Ibyamuranze: Yakoze akazi ko gusudira no gutwara amakamyo. Akunda kwandika imivugo no kuzamuka imisozi

  • Mu mwaka wa 1983 yashakanye na Natalia, biganye bakiri bato. Nyuma y’imyaka icumi babanye, bose batangiye kwiga Bibiliya. Bafite abana batatu. Abagize umuryango wabo bose n’abandi bene wabo bake ni Abahamya ba Yehova

Urubanza

Ku itariki ya 20 Kanama 2016, abashinzwe inzego z’umutekano bagabye igitero ku Nzu y’Ubwami iri muri Mayskiy kandi bashyiramo ibitabo byabuzanyijwe bavuga ko birimo ibitekerezo by’“ubutagondwa.” Nubwo abavandimwe bari bafite videwo igaragaza ko ibyo bitabo byashyizwemo n’abo bayobozi, urukiko rwanzuye ko Abahamya barenze ku mategeko maze bacibwa amande asaga 2.000.000 (RWF). Nyuma yaho abayobozi bashingiye kubyari byabaye, bareze Umuhanya witwa Zalipayev.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Zalipayev yakwirakwije ibitabo bibuzanyijwe, bibiba urwango mu Bahamya kandi bigatuma bagirira urugomo abantu bo mu yandi madini. Ibyo byaha bihanwa n’itegeko ryo mu gitabo mpanabyaha cyo mu Burusiya mu gika cya 1 ingingo ya 280, ivuga ibirebana no gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’ubutagondwa.

Urukiko rwatangiye kuburanisha urwo rubanza ku itariki ya 21 Kamena 2020. Mu gihe cy’urubanza abashinjacyaha ntibavugaga rumwe, ibyo byagaragaje ko ibirego byabo nta shingiro byari bifite. Urugero, umwe mu batangabuhamya yavuze ko yiyumviye Zalipayev ashishikariza abandi kugira urugomo igihe bari mu materaniro, kandi atarigeze agera aho amateraniro yaberaga. Ikindi nanone umushinjacyaba yivugiye ko ibitabo byabuzanyijwe basanze mu Nzu y’Ubwami byahashyizwe n’abayobozi.

Mu gihe umuvandimwe Zalipayev ategereje umwanzuro w’urukiko, dusenga dusaba ko we n’umuryango we bakomeza kugira imbaraga kandi bakarangwa n’amahoro, nk’uko Dawidi yabigaragaje agira ati: “Yehova ni imbaraga zanjye n’ingabo inkingira. Ni we umutima wanjye wiringira, kandi yaramfashije none umutima wanjye uranezerewe.”​—Zaburi 28:7.

a Itariki ishobora guhinduka