28 UKWAKIRA 2021
U BURUSIYA
Umukecuru ufite imyaka 80 wahoze ari umwarimu ari gutotezwa azira ukwizera kwe
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 17 Ugushyingo 2021, urukiko rw’umugi wa Severskiy rwo mu gace ka Tomsk Region rwahamije icyaha mushiki wacu Yelena Savelyeva kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka ine. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza. Umushinjacyaha yari yarasabye ko Yelena ufite imyaka 80 acibwa amande asaga amafaranga 7 186 000 RWF
Ku itariki ya 22 Nyakanga 2021
Ni bwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 25 Werurwe 2021
Abashinjacyaha b’u Burusiya batanze ikirego bashinja Yelena. Bashingiye ku ngingo ya 282.2 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cy’u Burusiya, bamushinjaga gushaka abantu no kubashishikariza kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa.
Bamushinja bashingiye ku buhamya bwatanzwe n’abagore babiri baganiraga nawe kuri Bibiliya: Umwe ni umukozi w’urwego rw’u Burusiya rushinzwe ubutasi undi akorera urwego rushinzwe umutekano. Abo bagore bariyoberanyije bigira nk’abashaka kwiga Bibiliya, maze bakajya bafata amajwi y’ibiganiro bagiranaga na Yelena na bagenzi be, bakayoherereza abaporisi
Icyo twamuvugaho
Duterwa inkunga no kuba Yelena yariyemeje gukomeza kuba indahemuka nubwo atotezwa. Twizeye ko Yehova azirikana abantu bose ‘barwanirira ukwizera gushingiye ku butumwa bwiza bafatanye urunana, kandi mu buryo bwose badaterwa ubwoba n’ababarwanya.’—Abafilipi 1:27, 28.