Soma ibirimo

Mushiki wacu Valentina Suvorova n’umugabo we Vladimir

9 WERURWE 2021
U BURUSIYA

Umukecuru w’imyaka mirongo irindwi n’itatu ashobora guhamywa icyaha azira ukwizera kwe

Umukecuru w’imyaka mirongo irindwi n’itatu ashobora guhamywa icyaha azira ukwizera kwe

Igihe urubanza ruzasomerwa

Vuba aha urukiko rw’akarere ka Metallurgichesky mu mugi wa Chelyabinsk ruzatangaza umwanzuro w’urubanza rwa mushiki wacu Valentina Suvorova. a Umushinjacyaha nta gihano yamusabiye.

Icyo twamuvugaho

Valentina Suvorova

  • Igihe yavukiye: 1948 (Sorovskoye, mu gace ka Kurgan)

  • Ibimuranga: Yakoze imyaka isaga 30 mu kigo kigisha umuzika k’i Chelyabinsk, hanyuma ahabwa ikiruhuko k’iza bukuru. Akunda gukora ubusitani, kubyina no kumva umuzika

    Yashakanye na Vladimir mu mwaka wa 1973. Umuhungu wa bo Igor amaze imyaka myinshi apfuye, azize kanseri. Valentina aherutse gupfusha nyina n’umuvandimwe we

Urubanza

Ku itariki ya 26 Werurwe 2019, abaporisi bitwaje intwaro bigabije ingo zirenga 20 z’Abahamya bo mu gace ka Chelyabinsk n’aka Yemanzhelinsk. Nyuma y’iperereza ryamaze igihe kirekire rikorwa, ku itariki ya 5 Ukuboza 2019, Valentina ubu ufite imyaka 73 yashinjwe icyaha cy’ubutagondwa kubera ko asoma Bibiliya kandi akabwira abandi ibyo yizera. Ubu ntiyemerewe kugira aho ajya. Umugabo we Vladimir na we aregwa icyaha cy’ubutagondwa kubera imyizerere ye.

Valentina yibuka ko igihe abaporisi bigabizaga urugo rwabo bari baryamye. Yaravuze ati: “Ntitwabashije koga mu maso, koza amenyo cyangwa guhindura imyenda twari twambaye. Abo baporisi bateraguye ibintu byose hejuru nuko batangira gusaka ahantu hose, mu tubati, mu mifuka y’imyenda. . . Barebye ahantu hose, mu masafuriya, mu buriri, ntaho batageze.”

Kubera ko mushiki wacu Valentina ageze mu za bukuru kandi abaka arwaragurika, ahangayikishijwe n’ukuntu ibi bitotezo bishobora gutuma ubuzima bwe burushaho kuzahara.

Valentina avuga ko gahunda ye yo kwiyigisha no gusoma Bibiliya imufasha gukomeza kugira ukwizera gukomeye. Yaravuze ati: “Gusuzuma isomo ry’umunsi, gutekereza ku byo nsoma no kubishyira mu bikorwa bimfasha guhangana n’ibibazo mpura na byo.”

Valentina yongeyeho ko gutegura amateraniro, kuyajyamo, kwiyigisha na gahunda y’iby’umwuka mu muryango ari byo bimufasha kwihangana. Yaravuze ati: “Buri gihe mu materaniro niga ikintu gishya kandi nkagerageza kugishyira mu bikorwa.” Nanone avuga ko amasengesho amuvuye ku mutima amuhumuriza. Agira ati: “Buri gihe nshimira Imana ko imfasha.”

Nanone hari ikintu Valentina akomeza kuzirikana kandi akakibutsa abandi. Agira ati: “Ntitugomba kugira ubwoba. Tugomba gukomera no gushikama mu kwizera kandi tukibuka amagambo yo muri Matayo 6:33 no mu 2 Abakorinto 1:3, 4.”

Biragaragara ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, harimo na Valentina n’umugabo we Vladimir bemeza ko ibivugwa muri Zaburi ya 64:10, ari ukuri. Hagira hati: “Umukiranutsi azanezererwa Yehova kandi azamuhungiraho; abafite imitima iboneye bazagira icyo birata.”

a Kumenya igihe urubanza ruzasomerwa, hari igihe biba bidashoboka.