Soma ibirimo

Uturutse ibumoso ugana iburyo: Inzobere mu bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu—Valeriy Borshchev, Aleksandr Guryanov, na Sergey Davidis—Ku itariki ya 6 Mata 2021, igihe bari mu nama y’abanyamakuru ku isabukuru y’imyaka 70 Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya, yabereye i Moscow aho Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ibyo Kwibuka ukorera

12 MATA 2021
U BURUSIYA

Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ibyo Kwibuka wayoboye inama y’abanyamakuru ku isabukuru y’imyaka 70 Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya

Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ibyo Kwibuka wayoboye inama y’abanyamakuru ku isabukuru y’imyaka 70 Abahamya ba Yehova bajyanywe muri Siberiya

Ku itariki 1 Mata 2021, i Moscow habereye inama y’abanyamakuru yavugaga ku isabukuru y’imyaka 70, Abahamya ba Yehova bamaze bajyanywe muri Siberiya. Hashize iminsi, ku itariki ya 6 Mata, Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe ibyo Kwibuka watumiye bamwe mu ntiti zo mu Burusiya ndetse na bamwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu yindi nama. Baganiriye ku byabaye mu mwaka wa 1951, igihe Abasoviyete bajyanaga ku ngufu Abahamya ba Yehova muri Siberiya. Banavuze uko Abahamya bo mu Burusiya bihanganiye itotezwa ryabakorewe muri uwo mwaka.

Icyo gikorwa cyo kujyana ku ngufu muri Siberiya Abahamya ba Yehova cyari kiyobowe na Minisiteri y’Umutekano y’Abasoviyete. Mu mwaka wa 1951, iyo Minisiteri yoherereje Joseph Stalin wari umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete raporo yagiraga iti: “Mu rwego rwo kurwanya Abayehova bigomeka mu ibanga ku butegetsi bw’Abasoviyete, Minisiteri yabonye bikwiriye ko abayobozi b’ako gatsiko bafungwa, bakirukanwa bo n’imiryango yabo uhereye ku mupaka wa Ukraine, Belarusi, Moludaviya, Lativiya, Lituwaniya, na Esitoniya, tukabohereza kujya kuba mu ntara ya Irkutsk na Tomsk”. Abagera hafi ku 10.000 ni ukuvuga imiryango igera hafi ku 3.000 bajyanywe muri izo ntara. Uwo ni wo mubare munini w’abantu bahohotewe bazira idini ryabo mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Aleksandr Guryanov wari uyoboye iyo nama, yatangiye agira ati: “N’ubu, abagize iri dini baracyatotezwa . . . , ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bikorwa byabakorewe bifite akamaro.”

Pavel Polyan, umuhanga mu by’amateka n’ubumenyi bw’isi akaba ari n’inzobere yize ibijyanye n’ibikorwa byo kwimura abaturage ku ngufu byakorwaga na Leta y’Abasoviyete, yagize icyo avuga ku Bahamya ba Yehova babayeho mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyete anagaragaza impamvu zatumye birukanwa mu duce bari batuyemo. Ahagana mu mwaka 1940 no mu ntangiriro z’ umwaka wa 1950, Minisiteri y’Umutekano yabonye ko Abahamya ba Yehova bakorera kuri gahunda. Nanone Polyan yagize ati: “[Abahamya] bari ababwirizabutumwa beza. Ibyo bikaba bitarashimishije iyo Leta itaremeraga Imana”.

Valeriy Borshchev, umwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu akaba yungirije uhagarariye Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu i Moscow, yagize icyo avuga ku bayobozi b’Abasoviyete bagerageje guhindura Abahamya ba Yehova bakoresheje poropagande n’ubundi buryo bw’amayeri bashaka ko bareka imyizerere yabo. Borshchev yongeyeho ati: “Urwego rwari rushinzwe amadini rwabonye ko iyo mihati yose nta cyo yagezeho bityo babona ko bari barimo bata igihe.” Yakomeje agira ati: “Dukwiriye gushimira Abahamya ba Yehova kuko bashikamye bagakomeza kuba indahemuka ku Mana yabo.”

Sergey Davidis ukora mu Rwego Rushinzwe Kwibuka ibijyanye n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu akaba ayoboye porogaramu y’urwo rwego ifasha imfungwa za poritiki, yasobanuye uko Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bakomeje gutotezwa kuva mu mwaka wa 1998. Yanavuze ku bijyanye n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wafashwe muri Mata 2017 wo guhagarika ibikorwa byose by’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu. Yasobanuye ko uwo mwanzuro wafashwe bitewe n’uko Abahamya ba Yehova bavuga ko ari bo bonyine bagize idini ry’ukuri. Yashimangiye ko icyo cyemezo cyafashwe kidashyize mu gaciro rwose. Yongeyeho ati: “Kuba bavuga ko ari bo bari mu idini ry’ukuri ni ibisanzwe kuko buri muyoboke wese w’idini avuga ko idini rye ari ryo ry’ukuri.”

Umuvandimwe Yaroslav Sivulskiy uhagarariye Umuryango w’Abahamya ba Yehova bo mu Burayi, yagejeje ku bari bamuteze amatwi ibyo ababyeyi be bari barajyanywe ku ngufu muri Siberiya bamubwiye. Yavuze ku bibazo Abahamya ba Yehova bahuye na byo igihe bari muri Siberiya. Imiryango imwe bayitaye mu mashyamba abamo imbeho nyinshi, nta ho kuba bafite. Abo Bahamya bacukuye imyobo minini imeze nk’ubuvumo aba ari yo babamo. Imiryango yabo yagombaga gukomeza kuhaba amezi menshi kugeza igihe bubakiye inzu zo kubamo. Igihe babaga muri ayo mashyamba batungwaga n’ibyatsi n’ibishishwa by’ibiti kandi ibyo byatumye abenshi bicwa n’inzara, abandi bicwa n’indwara.

Umuvandimwe na bashiki bacu barindwi bari barimo kwitegura kubaka inzu yo kubamo mu ishyamba ryo muri Siberiya

Umuvandimwe Sivulskiy yasobanuye ko impamvu yatumaga Abasoviyete batoteza Abahamya mu mwaka wa 1951 ari na yo ituma u Burusiya bubatoteza muri iki gihe. Abayobozi babona mu buryo butari bwo ukutabogama kw’Abahamya ba Yehova, bakabifata nk’aho ari ukugandira ubutegetsi. Abo bayobozi birengagiza ko Abahamya basanzwe bazwiho kubaha ubuyobozi, gukurikiza amategeko no gukorana umwete.

Aleksandr Guryanov wari uyoboye iyo nama yayishoje avuga ku itotezwa rikorerwa Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya muri iki gihe, agira ati: “Abayobozi banga Abahamya ba Yehova.” Abari muri iyo nama bibukijwe ko ibyabaye mu myaka 70 ishize birimo byisubiramo. Abaturage basanzwe bumvira amategeko bafashwe nk’abagizi ba nabi bitewe gusa n’uko bakurikiza imyizerere yabo kandi gukurikiza iyo myizerere ari uburenganzira bahabwa n’itegekonshinga.

Videwo y’iyo nama yashyizwe kuri interineti ikaba iboneka gusa mu rurimi rw’Ikirusiya.