Soma ibirimo

1 NYAKANGA 2020
U BURUSIYA

Umushinjacyaha wo mu Burusiya yasabye ko ifungurwa rya Christensen rihagarikwa

Umushinjacyaha wo mu Burusiya yasabye ko ifungurwa rya Christensen rihagarikwa

Ku itariki ya 26 Kamena 2020, ubuyobozi bwa gereza ya Lgov bwategetse ko Dennis Christensen yimurirwa ahantu hihariye (EPKT), hasanzwe hafungirwa abagizi ba nabi, bikozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bitewe n’uko asigaye arwaragurika, biragaragara ko ibyo abayobozi babikoze babigambiriye bashaka kumuca intege. Nanone birashoboka ko ibiro by’umushinjacyaha byuririye ku birego bishya by’ibihimbano, kugira ngo bijuririre umwanzuro urukiko rwari ruherutse gufata wo gufungura Christensen, atarangije igifungo yari yarakatiwe.

Christensen yari amaze imyaka irenga itatu muri gereza, kandi afite uburenganzira bwo kurekurwa atarangije igifungo yakatiwe k’imyaka itandatu. Yabisabye inshuro zigera kuri eshatu ariko ubuyobozi bwa gereza buranga, biba ngombwa ko ku nshuro ya kane, ageza ikirego ke mu rukiko. Ku itariki ya 23 Kamena 2020, urukiko rwategetse ko imyaka yari asigaje y’igifungo ivunjwamo gucibwa amande. Umushinjacyaha wari muri urwo rubanza, na we yemeye imyanzuro yafashwe.

Nyuma y’iminsi ibiri, undi mushinjacyaha witwa Aleksei Shatunov yemeje ko umwanzuro urukiko rwafashe utubahirije amategeko, asaba ko wateshwa agaciro, urubanza rukaburanishwa bundi bushya n’abandi bacamanza. Ibyo uwo mushinjacyaha yabishingiye ku byo ubuyobozi bwa gereza ya Lgov byavugaga, ko ngo Christensen atakoranaga umwete kandi ntagaragaze ikinyabupfura aho yari afungiwe.

Mu iburanishwa ryo ku itariki ya 23 Kamena, abayobozi b’iyo gereza bari bagerageje kuzamura ibyo birego, ariko umucamanza avuga ko nta shingiro bifite. Uruhande rw’ubwunganizi rwerekanye impapuro zo kwa muganga, zigaragaza ko Christensen yari asonewe imirimo isaba imbaraga kubera uburwayi. Icyo gihe, umwe mu bari bahagarariye gereza, yiyemereye ko nta mirimo bafite ikwiranye n’uburwayi bwa Christensen.

Igihe ibiro by’ubushinjacyaha byashakaga uko byajuririra ifungurwa rya Christensen, abayobozi b’iyo gereza bakoze raporo ebyiri zimushinja. Raporo ya mbere yavuze ko hari igihe bamubonye mu cyumba cyo kuriramo mu masaha atari ayo kurya, na ho iya kabiri igaragaza ko bigeze kumubona mu kigo yambaye agapira gusa atageretseho ikoti. Ibyo ni byo byatumye ubuyobozi bwa gereza bumwimurira ahandi hantu hihariye, aho yari gufungirwa mu gihe k’iminsi icumi. Nk’uko amategeko yo mu Burusiya abivuga, abayobozi bashobora gufata ingamba nk’izo ari uko gusa imfungwa ikomeje kurenga nkana ku mategeko ya gereza, kandi na byo bigakorwa ari uko imaze gusuzumwa na muganga. Icyakora, icyo gihe ubuyobozi bwa gereza ntibwitaye kuri iyo ngingo, igihe bwimuriraga Christensen aho hantu.

Christensen afunganywe n’undi muntu, mu kumba ka metero eshatu kuri ebyiri. Muri ako kumba, nta mwuka uhagije uhari kandi harakonje ku buryo bituma Christensen arushaho kumererwa nabi. Mu mezi make ashize, baramupimye basanga arwaye umusonga kandi afite n’ikibazo ku ruti rw’umugongo. Umwunganira mu mategeko yaravuze ati: “Abayobozi ba gereza bazi ibi byose, ariko ntibyababujije kumushyira mu kumba karimo agatanda gakomeye ku buryo iyo aryamye ababara cyane.”

Christensen yabwiye umwunganira mu mategeko ko kuba abayobozi ba gereza baravuze ko yarenze ku mategeko atari byo, kuko icyo gihe yari ari kumwe n’izindi mfungwa, ariko akaba ari we wenyine ushyirwa ahantu hihariye. Umwunganira mu mategeko yaravuze ati: “Ibi bigaragaza ko ari umugambi abayobozi ba gereza bari baracuze mbere y’igihe, bashaka ko Dennis adafungurwa.”

Nubwo abayobozi b’u Burusiya bakomeje gukoresha uburyo bwose babonye ngo batoteze abavandimwe bacu bo muri icyo gihugu, twiringiye tudashidikanya ko Yehova ari we buhungiro bwacu. Dukomeje gusenga Yehova tumusaba ko yaha Christensen n’umugore we Irina, imbaraga zo gukomeza kumubera indahemuka muri ibi bihe bitoroshye.—Zaburi 94:13, 21, 22.