Soma ibirimo

30 KAMENA 2020
U BURUSIYA

Umushinjacyaha yajuririye ifungurwa rya Dennis Christensen

Umushinjacyaha yajuririye ifungurwa rya Dennis Christensen

Twamenye ko A. A. Shatunov, umushinjacyaha wo mu ntara ya Kursk yajuririye ifungurwa rya Dennis Christensen. Nubwo abamwunganira mu mategeko biteguye gutambamira ubwo bujurire, bizafata ibyumweru runaka kugira ngo urukiko rwumve impande zombi. Umuvandimwe Christensen yabaye yimuriwe ahandi, aho byari biteganyijwe ko azamara iminsi icumi. Nubwo ibintu bigenda bihindagurika, Christensen akomeje kurangwa n’ikizere. Dushimira abavandimwe na bashiki bacu bo ku isi hose, bakomeje gusenga basabira Christensen n’umugore we.