Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Aleksandr Akopov, Konstantin Samsonov na Shamil Sultanov

2 KAMENA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Akopov, Samsonov na Sultanov bakomeje kwiringira Yehova

Umuvandimwe Akopov, Samsonov na Sultanov bakomeje kwiringira Yehova

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rw’akarere ka Neftekumskiy mu gace ka Stavropol vuba aha ruzatangaza umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo Abahamya batatu ari bo Aleksandr Akopov, Konstantin Samsonov na Shamil Sultanov. a Ubushinjacyaha nta gihano burabasabira.

Icyo twabavugaho

Aleksandr Akopov

  • Igihe yavukiye: 1992 (Neftekumsk)

  • Ibimuranga: We na se na mukuru we ni abubatsi. Akunda gukina umupira w’amaguru, basiketi, tenisi, gutemberera ahantu nyaburanga no guteka

    Yabatijwe mu mwaka wa 2007 afite imyaka 14

Konstantin Samsonov

  • Igihe yavukiye: 1977 (Neftekumsk)

  • Ibimuranga: Kuva akiri muto yashishikazwaga no gukina umukino wa cesi kandi akunda gukoresha mudasobwa. Ubu akora kwa muganga ni we ushinzwe ibya mudasobwa. Mu mwaka wa 1998, we n’umugore we Svetlana batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Babatijwe mu mwaka wa 2000. Bafite umwana w’umuhungu

Shamil Sultanov

  • Igihe yavukiye: 1977 (Mahmud-Mekteb, mu gace ka Stavropol)

  • Ibimuranga: Ni umwubatsi. Ahagana mu mwaka wa 2000 yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yabatijwe mu mwaka wa 2003. Yashakanye na Elena mu mwaka wa 2004. Bafatanyije kurera umwana Elena yabyaranye n’umugabo we wa mbere

Urubanza

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, abaporisi bitwaje intwaro bagose itsinda ry’Abahamya 18 bari batembereye ku kiyaga kiri hafi y’agace kitwa Neftekumsk. Iryo tsinda ryari ririmo abana n’abantu bakuru, bose bajyanywe kuri sitasiyo ya porisi kandi babahata ibibazo mu gihe cy’amasaha atatu. Nyuma yaho, abavandimwe na bashiki bacu bo mu gace ka Neftekumsk bashyizweho ingenza kandi amazu yabo barayasaka. Aleksandr, Konstantin na Shamil bahise bafatwa bajyanwa muri kasho. Bamaze umwaka bafunzwe by’agateganyo.

Aleksandr yavuze ko yatinyaga gufungwa kubera ibibazo by’ubuzima kandi akaba arwaye indwara yo guhangayika. Yinginze Yehova amusaba gutuza no kugira amahoro yo mu mutima kugira ngo yihanganire gufungwa. Aleksandr yaravuze ati: “Inshuro nyinshi nabwiraga Yehova ko nta gishoboye kwihanganira kuguma muri gereza. Siniyumvisha ukuntu nabashije kumara [hafi] umwaka mfunzwe.” Yehova yasubizaga amasengesho ya Aleksandr maze akibuka imirongo y’Ibyanditswe nubwo nta Bibiliya yari afite. Yanditse imirongo yose yibukaga, buri gitondo akagenda asubiramo buri murongo maze agatekereza n’uko wamufasha mu bibazo yari ahanganye na byo. Ibyo byatumye yibonera ukuntu Yehova yamufashaga igihe yari muri gereza.

Konstantin yakomejwe n’amabaruwa umugore we yamwandikiraga. Yibuka ko hari ibaruwa umugore we yamwandikiye maze amubwira ko ibigeragezo ahura na byo ari kimwe n’inkuru. Konstantin yaravuze ati: “Ibyo byaransekeje kandi koko nyuma yaho ibintu byarushijeho koroha.”

Shamil yavuze ko amezi ya mbere yafunzwe by’agateganyo yamugoye. Yaravuze ati: “Uko igihe cyagendaga gihita ibintu byarushagaho koroha. Ibyo byanyeretse ko ntatereranywe.” Muri icyo gihe yize ko agomba kwiringira Yehova kandi akirinda guhangayikishwa n’ibigeragezo azahura na byo mu gihe kizaza.”

Abo bavandimwe bacu uko ari batatu ntibemerewe kuva mu gace batuyemo, gukoresha terefone cyangwa interineti. Ibyo bituma Aleksandr kubona imiti akeneye bimugora, kandi na Konstantin ntibimworohera gukora akazi kubera ko akora ibijyanye na mudasobwa. Nubwo bahanganye n’ibyo bibazo, abo bavandimwe biyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka.

Tuzi ko nibakomeza kwishingikiriza kuri Yehova, na we azabaha imigisha.—Zaburi 20:7.

a Hari igihe kumenya itariki urubanza ruzasomerwaho biba bidashoboka.