Soma ibirimo

Umuvandimwe Albert Batchaev

24 GICURASI 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Albert Batchaev yakomeje kuba indahemuka igihe yari afunzwe by’agateganyo n’igihe yari afungishijwe ijisho

Umuvandimwe Albert Batchaev yakomeje kuba indahemuka igihe yari afunzwe by’agateganyo n’igihe yari afungishijwe ijisho

Umwanzuro w’urubanza

Urukiko rwo mu mugi wa Circassian muri repubulika ya Karachayevo-Circassian vuba aha ruzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Albert Batchaev. a

Icyo twamuvugaho

Albert Batchaev

  • Igihe yavukiye: 1976 (Karachayevsk)

  • Ibimuranga: Avukana n’abakobwa batatu n’umuhungu. Yapfushije nyina kandi yita kuri se ugeze mu zabukuru. Yize ibijyanye n’amategeko mu ishuri rya gisirikare kandi yabaye umugenzacyaha.

    Yize Bibiliya kandi yemera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Yabatijwe mu mwaka wa 2004. Yashakanye na Zhanna, mu mwaka wa 2007. Ubu akora akazi ko gutera inzugi ku miryango. Icyakora kubera ko afite ikibazo cy’uburwayi ntakibasha gukora ibintu byinshi. We na Zhanna bakunda gutembera no gutwara imodoka mu misozi

Urubanza

Ku itariki ya 16 Ukuboza 2019, abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse ingo zigera hafi kuri 12 zo mu mugi wa Cherkessk. Nyuma yaho abavandimwe benshi barafunzwe.

Nyuma y’umunsi umwe basatse, abavandimwe bose bari bafunzwe bararekuwe uretse Albert Batchaev. Bategetse ko amara iminsi itatu afunzwe by’agateganyo ashinjwa ko ahagararira abandi mu kuririmba no gusenga Yehova. Igihe Albert yashinjwaga ibyaha inshuti ze n’abaturanyi batangiye gukurikiranwa n’abayobozi.

Albert yaravuze ati: “Igihe banyinjizaga muri kasho maze bagafunga numvise mpangayitse. Natekereje ko ntazigera mva aho hantu ahubwo ko nzahagwa. Nahangayikishwaga n’uko bizagendekera umugore wange n’abavandimwe.”

Albert yamaze hafi amezi abiri afunzwe by’agateganyo nyuma yaho aza gufungishwa ijisho. Icyakora nyuma y’icyumweru arekuwe yongeye gufungwa by’agateganyo amara ukwezi n’ibyumweru bitatu. Nanone yaravuze ati: “Igihe nari ngenyine muri gereza narushijeho kwiyumvisha akamaro ko gusenga Yehova buri gihe no guhugira mu bikorwa bya gikristo. Ibyo byampaye imbaraga nari nkeneye kugira ngo ntacika intege maze ukwizera kwange, kwihangana, ibyiringiro n’urukundo nkunda Yehova na bagenzi bange bikagabanuka.”

Yemerewe guhabwa Bibiliya kandi ibyo ntibisanzwe muri gereza. Albert yaravuze ati: “Bibiliya yamfashije kwihangana. Yatumye ntiheba kandi inamfasha kuticwa n’urukumbuzi.” Albert yarushijeho kwiyumvisha imimerere abantu bavugwa muri Bibiliya bari barimo igihe babaga bahanganye n’ibibazo bikomeye cyangwa bafunzwe. Yaravuze ati: “Igihe nari mfunzwe narushijeho gusobanukirwa ibyababayeho, kandi numva ari nk’inshuti zange magara. Ubu numva mfite inshuti nyinshi zaba iza kera n’iz’ubu.”

Muri Mata 2020, urukiko rwategetse ko Albert amara amezi abiri afungishijwe ijisho. Igifungo cyagiye gihindurwa inshuro enye. Bacyongereye bwa nyuma muri Werurwe kandi bateganya ko cyazarangira mu mpera za Kamena 2021.

Twiringiye ko Yehova azakomeza guha imbaraga no kwita ku muvandimwe Batchaev hamwe n’abandi bagaragu be b’indahemuka mu bigeragezo bahura na byo.—1 Ngoma 29:12.

a Hari igihe kumenya itariki urubanza ruzabera biba bitoroshye.