Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Bondarchuk ari kumwe n’umugore we Elena, (ibumoso) n’umuvandimwe Sergey Yavushkin ari kumwe n’umugore we Tatiana (iburyo)

2 MATA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Aleksandr Bondarchuk na Sergey Yavushkin bashobora gukatirwa nyuma yo kumara igihe kirekire bafungishijwe ijisho

Umuvandimwe Aleksandr Bondarchuk na Sergey Yavushkin bashobora gukatirwa nyuma yo kumara igihe kirekire bafungishijwe ijisho

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye igifungo gisubitse Aleksandr Bondarchuk na Sergey Yavushkin

Ku itariki ya 22 Kamena 2021, urukiko rw’akarere ka Zavodskiy muri Kemerovo rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Bondarchuk na Sergey Yavushkin kandi rubakatira imyaka ine y’igifungo gisubitse. Ntibizaba ngombwa ko bafungwa.

Umwanzuro w’urubanza

Vuba aha urukiko rw’akarere ka Zavodskoy mu mugi wa Kemerovo ruzatangaza umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Aleksandr Bondarchuk na Sergey Yavushkin. a

Icyo twabavugaho

Aleksandr Bondarchuk

  • Igihe yavukiye: 1974 (Topki, mu ntara ya Kemerovo)

  • Ibimuranga: Yapfushije se afite imyaka 19. Yize gutwara imashini nini zikoreshwa mu bwubatsi. Nyuma yaho yize kubaza. Ubu yakanikaga amafuru. Akunda kuroba, guserebeka kurubura, gutwara igare no kwiruka

  • Yashakanye n’umugore we Elena mu mwaka wa 1992. Elena ni we watangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Gukurikiza inama zo muri Bibiliya byarokoye umuryango wabo. Bafite abana babiri b’abahungu.

Sergey Yavushkin

  • Igihe yavukiye: 1960 (Rubtsovsk, mu gace ka Altai)

  • Ibimuranga: Yamaze imyaka myinshi akora akazi ko gusudira akoresheje amashanyarazi na gaze. Ubu akora ingufuri. Kuva akiri muto akunda gucuranga gitari no gukora siporo

  • Yashakanye na Tatiana mu mwaka wa 1990. Bamaze gushakana batangiye kwiga Bibiliya babifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Batangajwe no kuba Bibiliya irimo inama z’ingirakamaro nubwo yanditswe kera. Bafite umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa

Urubanza

Ku itariki ya 22 Nyakanga 2019, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo abaporisi bagabye igitero ku nzu y’umuvandimwe Aleksandr Bondarchuk na Sergey Yavushkin babamo. Icyo gitero cyamaze igihe gito. Nubwo abo bavandimwe bafashwe, abagore babo bahatwa ibibazo. Abaporisi bafatiriye ibikoresho byabo bya eregitoronike.

Aleksandr na Sergey bamaze iminsi ibiri bafunzwe, nyuma yaho urukiko rw’akarere rwo muri Kemerovo rwategetse ko bamara amezi abiri bafungishijwe ijisho, icyakora urukiko rwayongereye inshuro esheshatu.

Igihe bari bafungishijwe ijisho ntibari bemerewe kurenga metero 300 uvuye mu rugo iwabo. Ubu ntibashobora kujya ku kazi. Icyakora mbere yuko babashinja ibyaha, bombi bari inyangamugayo mu baturanyi babo no ku bakoresha babo. Ibyo byatumye abakoresha babo basaba umugenzacyaha wakuriranaga ikibazo cyabo, ko yaborohereza ku bijyanye no kubabuza kugira aho bajya. Gusa ibyo abo bakoresha basabye ntibyubahirijwe.

Aleksandr n’umuryango we biboneye ko Yehova yagiye abafasha. Kubera ko atakijya ku kazi na konti ye yo muri banki ikaba yarafunzwe, ntibiborohera kubona amafarana baba bakeneye. Aleksandr yaravuze ati: “Iki kigeragezo cyatumye ndushaho kwiringira Yehova no kumwishingikirizaho kurusha mbere. Wagira ngo mbere yuko duhura n’ibi bitotezo sinabonaga uburyo Yehova yamfashagamo. Ariko ubu nibonera uburyo amfasha buri munsi na buri saha. Nge n’umuryango wange twibonera ko adufasha kandi ko adukunda.”

Uru rubanza rwatumye Sergey arushaho guhangayika. Ibyo byatumye aturika udutsi two mu bwoko. Nubwo afite ubwo burwayi akomeje kurangwa n’ikizere. Yaravuze ati: “Dukeneye kumenya ko ibibazo duhura na byo ari bito, n’ubwo atari ko buri gihe kwihanganira ibintu byose duhura na byo biba bitworoheye.”

Sergey akomenzwa n’amagambo yo mu 1 Abakorinto 15:58, agira ati ‘umurimo mukorera Umwami si mfabusa.’ Sergey yaravuze ati: “Yehova yibuka ibintu byose kandi ntazibagirwa imirimo myiza tumukorera.”

Dusenga dusabira abavandimwe na bishiki bacu bo mu Burusiya bamaze imyaka bihanganira ibitotezo. Twifuza ko bahumurizwa kandi bagakomezwa n’amagambo agira ati: “Yehova yishimira abamutinya n’abategereza ineza ye yuje urukundo.”—Zaburi 147:11.

a Hari ighe kumenya igihe urubanza ruzasomerwa biba bidashoboka