Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Ivshin

12 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Aleksandr Ivshin yakatiwe igifungo k’imyaka irindwi n’igice azira kuyobora amateraniro no kuririmba

Umuvandimwe Aleksandr Ivshin yakatiwe igifungo k’imyaka irindwi n’igice azira kuyobora amateraniro no kuririmba

Umwanzuro w’urubanza

Ku itariki ya 10 Gashyantare 2021 urukiko rw’akarere ka Abinskiy mu gace ka Krasnodar, rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Ivshin. Yakatiwe igifungo k’imyaka irindwi n’igice. Uwo ni umwe mu Bahamya bakatiwe igifungo kirekire uhereye igihe umuryango w’Abahamya ba Yehova wahagarikwaga mu Burusiya mu mwaka wa 2017.

Icyo twamuvugaho

Aleksandr Ivshin

  • Igihe yavukiye: 1957 (Katav-Ivanovsk)

  • Ibimuranga: Mbere y’uko ajya mu kiruhuko k’iza bukuru, yakoraga imashini nini zo mu nganda, agakora akazi ko gutema ibiti, kandi yakoze mu bijyanye no kwirinda impanuka mu nganda. Yashakanye na Galina mu mwaka wa 1974. Bafite abakobwa babiri n’abuzukuru umunani

    Yarwaye indwara ikomeye, bituma atangira gutekereza icyo kubaho bimaze. Yasomye Amavanjiri atatu mu ijoro rimwe, ahita atangira kwiga Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 1995

Urubanza

Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Abinsk batangiye kujyanwa mu nkiko mu ntangiriro z’umwaka wa 2015. Umuryango w’Abahamya ba Yehova bo muri ako gace washyizwe ku rutonde rw’abo bita intagondwa, hanyuma urahagarikwa. Nyuma y’imyaka itanu, ku itariki ya 23 Mata 2020, umuvandimwe Aleksandr Ivshin yajyanywe mu rukiko. Mu byaha yashinjwaga harimo kuyobora amateraniro hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo no kuririmba indirimbo z’Ubwami.

Igihe abayobozi basakaga inzu ya Aleksandr na Galina bombi barahangayitse bituma bagira ikibazo cy’umutima. Nyuma y’amezi runaka, imodoka ya Aleksandr yarafatiriwe. Nubwo yahuye n’ibyo bigeragezo byose, yakomeje gutuza no kurangwa n’ikizere. Mu magambo ya nyuma yavugiye mu rukiko, yaravuze ati: “Sintangajwe no kuba mpagaze imbere y’urukiko, kuko Yesu yari yarabihanuye. Muri Matayo 10:18, hagira hati: ‘Bazabakurubana babajyane imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo no ku mahanga.’ . . . Ayo magambo ya Yesu ntantera ubwoba. Ahubwo aranshimisha kubera ko nshobora kubwira abacamanza ibyiringiro abantu bakunda Imana bafite.”

Aleksandr na Galina bafatanya n’abandi Bahamya mu murimo wo kubwiriza ukorwa mu Burusiya no hirya no hino ku isi. Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azabaha umugisha kubera ko bamwiringiye.—Yeremiya 17:7.