Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Salnikov

30 KANAMA 2024
U BURUSIYA

Umuvandimwe Aleksandr Salnikov yakatiwe imyaka itandatu y’igifungo gisubitse

Umuvandimwe Aleksandr Salnikov yakatiwe imyaka itandatu y’igifungo gisubitse

Ku itariki ya 22 Kanama 2024, Urukiko rw’Akarere ka Ordzhonikidzevskiy ruri mu mujyi wa Magnitogorsk mu gace ka Chelyabinsk, rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Salnikov kandi rumukatira imyaka itandatu y’igifungo gisubitse. Ariko ntibazaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Twishimira cyane ko Imana yacu igira ubuntu, buri gihe izajya idufasha kugira ngo turusheho kugira imico yatuma twihanganira ibigeragezo duhura na byo.—Abagalatiya 5:22, 23.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 18 Mata 2023

    Yatangiye gukurikiranwaho icyaha, ashinjwa gutegura amateraniro akoresheje ikoranabuhanga rya videwo

  2. Ku itariki ya 20 Mata 2023

    Abayobozi basatse ingo nyinshi zo mu mujyi wa Magnitogorsk, harimo n’urugo rwa Aleksandr. Nanone Aleksandr yarafashwe maze ajyanwa gufungwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 22 Mata 2023

    Yarafunguwe ariko ashyirirwaho amategeko y’aho atagomba kurenga

  4. Ku itariki ya 14 Gicurasi 2024

    Ni bwo urubanza rwe rwatangiye

  5. Ku itariki ya 22 Kanama 2024

    Yahamijwe icyaha maze akatirwa imyaka itandatu y’igifungo gisubitse