Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Shevchuk avuye muri gereza

8 UGUSHYINGO 2023
U BURUSIYA

Umuvandimwe Aleksandr Shevchuk wo mu Burusiya yarafunguwe

Umuvandimwe Aleksandr Shevchuk wo mu Burusiya yarafunguwe

Ku itariki ya 3 Ugushyingo 2023, ni bwo umuvandimwe Aleksandr Shevchuk wari ufungiwe muri gereza yo mu Burusiya yafunguwe, nyuma yo kurangiza igifungo yakatiwe. Kuva yafungwa by’agateganyo mu mwaka 2019, yamaze amezi atanu muri gereza, mbere yo kumuhamya ibyaha no kumukatira ku itariki 25 Kanama 2022.

Abana baje gusuhuza Aleksandr

Mbere y’uko Aleksandr ajyanwa muri gereza, yavuze icyamufashije gukomeza kurangwa n’icyizere igihe yari mu rukiko. Yaravuze ati: “Nakomeje kwibuka ko icy’ingenzi atari ugutsinda uru rubanza ahubwo ko ari ugukomeza kubera Yehova indahemuka. Umwanzuro urukiko rwafashe si wo mpa agaciro cyane, ahubwo icyo nibandaho ni ugukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose. Gukomeza kubizirikana bituma mpangana n’iki kibazo mfite ibyishimo.”

Nanone Aleksandr yavuze ko amagambo yo muri Zaburi ya 91 yatumye abona ihumure mu gihe yari afunzwe. Ku murongo wa 15, Yehova aha abagaragu be b’indahemuka isezerano rigira riti: “Azansenga kandi nanjye nzamwumva musubize. Nzamuba hafi igihe azaba afite ibibazo, kandi nzamutabara muhe icyubahiro.”

Aleksandr si we wa mbere mu muryango wabo utotejwe azira ukwizera kwe. Mu mwaka wa 1951, sekuruza we yari mu Bahamya ba Yehova bagera 10.000, bajyanwe ku ngufu muri Siberiya. Ababyeyi ba Aleksandr bombi bavukiye muri Siberiya.

Twishimira ko Aleksandr, umuryango we n’abandi, baduha urugero rwiza rwo gukomeza gushyigikira mu budahemuka ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.—1 Abatesalonike 1:2, 3.