Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksey Budenchuk ari kumwe n’umuhungu we, Yegor, umukobwa we Sofiya n’umugore we Tatyana

7 NYAKANGA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Aleksey Budenchuk yafunguwe

Umuvandimwe Aleksey Budenchuk yafunguwe

Ku itariki ya 6 Nyakanga 2021, umuvandimwe Aleksey Budenchuk wari ufungiwe muri gereza yo mu mugi wa Orenburg yarangije igifungo ke maze arafungurwa. Aleksey yari mu bavandimwe batandatu bo mu mugi wa Saratov bafunzwe guhera muri Nzeri 2019. Batatu muri bo baracyari muri gereza. Abagize umuryango wa Aleksey n’inshuti bakoze urugendo rw’ibirometero 800 bagiye kumwakira. Arasubira iwe mu mugi wa Saratov ari kumwe n’umuryango we.