Soma ibirimo

Umuvandimwe Anatoliy Vilitkevich hamwe n’umugore we Alyona

7 MATA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Anatoliy Vilitkevich akomeje gushikama mu gihe ategereje umwanzuro w’urukiko

Umuvandimwe Anatoliy Vilitkevich akomeje gushikama mu gihe ategereje umwanzuro w’urukiko

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rwo mu karere ka Leninskiy vuba aha ruzasoma umwanzuro mu rubanza ruregwamo umuvandimwe Anatoliy Vilitkevich. a Umushinjacyaha ntaramusabira igihano.

Ibimuranga

Anatoliy Vilitkevich

  • Igihe yavukiye: 1986 (Akarere ka Khabarovsk)

  • Icyo twamuvugaho: Ni umubaji. Yashakanye na Alyona mu mwaka wa 2008. Bombi bakunda gutembera burira imisozi bakarara mu mahema

    Ababyeyi be bamwigishije gukunda Umuremyi kuva akiri muto. Yashimishijwe cyanecyane n’isezerano rivuga ko hari igihe abantu bazabana n’inyamaswa mu mahoro. Yabatijwe mu mwaka wa 1997 afite imyaka 11

Urubanza

Ku itariki ya 8 Kanama 2018, umuvandimwe Anatoliy Vilitkevich yashyizwe ku rutonde rw’abo u Burusiya bukekaho ubutagondwa. Kimwe n’umuvandimwe Dennis Christensen, Anatoliy ni umwe mu Bahamya ba Yehova bafunzwe bwa mbere, igihe Urukiko rwo mu Burusiya rwahagarikaga ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri Mata 2017.

Abashinzwe iperereza bahishe kamera mu nzu ya Anatoliy na Alyona. Babafashe amajwi, hanyuma bamushinja icyaha cyo kuganira n’inshuti ze kuri Bibiliya. Ubu ashinjwa gutegura ibikorwa by’agatsiko k’intagondwa.

Igihe abaporisi bamutwaraga, umwe muri bo yabwiye Alyona ngo yishakire undi mugabo. Anatoliy yavuze ko igihe yahatwaga ibibazo yahangayitse cyane kandi akumva yihebye. Anatoliy yaravuze ati: “Bambwiye ko nintemera ibyo bandega, umugore wange hamwe n’abandi bantu bari bateraniye iwange, bari buhure n’ibibazo bikomeye. Bakundaga kumbwira ko n’umugore wange bazamufunga. Iyo bambwiraga amagambo nk’ayo, nasengaga Yehova musaba kumpa amahoro yo mu mutima.”

Anatoliy yamaze amezi arenga abiri afunzwe by’agateganyo, amara andi mezi agera ku ikenda afungiye iwe, kandi amara igihe kirenga umwaka n’igice abujijwe kuva mu gace atuyemo. Igihe yari muri gereza, yandikaga mu ikayi ye ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya batotejwe. Yaravuze ati: “Nibutse ko Yehova atabarinze kugerwaho n’ibigeragezo, ariko nanone ntiyigeze abatererana. Ibyo byarankomeje cyane kandi nizeye ko nange Yehova azakomeza kumba hafi. Ik’ingenzi ni ugukomeza kuba indahemuka.” Nanone amabaruwa y’umugore we yaramukomezaga cyane. Anatoliy yagize ati: “Mu ibaruwa ya mbere Alyona yanyandikiye, yanyoherereje amafoto turi kumwe n’inshuti n’abavandimwe. Buri mugoroba najyaga ndeba ayo mafoto nkibuka ibihe byiza twagiranye. Ibyo byatumaga numva ari nk’aho turi kumwe.”

Kuba Anatoliy na Alyona bakomeje gushikama, bidutera inkunga. Dushimishwa no kumenya ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomeza gushikama, nubwo batotezwa. Dushimira Yehova kuba yumva amasengesho dusenga tubasabira.—2 Abakorinto 1:11.

a Hari igihe kumenya itariki urubanza ruzasomerwa biba bidashoboka.