Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrey Andreyev (hagati) ari kumwe na (uhereye ibumoso ugana iburyo) umukobwa we Albina, umugore we Svetlana, umukobwa we Anzhelika n’umugabo we Anatoliy; (mu ruziga) umuvandimwe Andreyev ari kumwe n’umugore we akimara gufungurwa

27 GASHYANTARE 2023
U BURUSIYA

Umuvandimwe Andrey Andreyev wari ufungiwe mu Burusiya yafunguwe

Umuvandimwe Andrey Andreyev wari ufungiwe mu Burusiya yafunguwe

Ku itariki ya 22 Gashyantare 2023, umuvandimwe Andrey Andreyev wari umaze imyaka irenze itatu afungiwe mu Burusiya yafunguwe.

Ku itariki ya 16 Ukwakira 2019, abayobozi barangije gusaka amazu menshi y’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Kursk, ni bwo Andrey yafashwe ari kumwe n’abandi bavandimwe benshi. Ku itariki ya 3 Kamena 2021, ni bwo Andrey yafunzwe, nyuma yo kumara imyaka ijya kugera kuri ibiri afunzwe by’agateganyo.

Nubwo yafunzwe azira ukwizera kwe, Andrey yakomeje gukora uko ashoboye kugira ngo afashe umugore we Svetlana n’abakobwa be Anzhelika na Albina gukomeza kuba incuti za Yehova. Nubwo yakoreshaga amabaruwa yakomeje kubafasha gukomeza gahunda z’iby’umwuka kandi igihe umukobwa Anzhelika yakoraga ubukwe Andrey ari muri gereza yamwandikiye disikuru y’ishyingirwa. Anzhelika yaravuze ati: “Yatwandikiye disikuru ikora ku mutima. Rwose yashimishije cyane abantu bose bari baje mu bukwe . . . Kandi rwose yatumye twumva ari nkaho ari kumwe natwe.”

Kugira ngo umuryango wa Andrey ubashe ku musura, wakoraga urugendo rw’amasaha umunani muri bisi. Nubwo urwo rugendo rwabaga ruruhije, Svetlana yavuze ko we n’abakobwa be bafashwaga n’abahamya bagenzi be bo muri ako gace kugira ngo abone aho kurara, amafunguro, itike yo kuva no kujya aho Andrey yari afungiwe. Hari n’abazindukaga bagahagaraga ku murongo, inshuro nyinshi bakahagera nijoro kugira ngo umuryango wa Andrey usanga bawufatiye umwanya abashe kumusura.

Incuti n’abagize umuryango w’umuvandimwe Andreyev baje kumusuhuza amaze gufungurwa

Nubwo yagize ibibazo by’uburwayi bitewe no gufatwa nabi igihe yari muri gereza ubucuti afitanye na Yehova bwarushijeho gukomera. Abayobozi ba gereza baramwubahaga bitewe n’imico byiza no kugaragaza imico ya Gikristo, bituma bamwemerera ko ashobora gusurwa incuro nyinshi. Andrey yagize icyo avuga ku gifungo yahawe agira ati: “Rwose sinigeze mbagirira inzika, ngo mbarakarire cyangwa se ngo mbe nabagirira urwango. Imana yarafashije nkomeza kumubera indahemuka kandi ndishimye.”

Twiringiye ko kuba Andrey akomeje kugaragaza urukundo rwa Gikristo bizatuma Yehova akomeza kumuha imigisha.—1 Yohana 4:16.