Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrey Danielyan n’umugore we Nina

9 UGUSHYINGO 2022
U BURUSIYA

Umuvandimwe Andrey Danielyan yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu

Umuvandimwe Andrey Danielyan yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu

Ku itariki ya 7 Ugushyingo 2022, urukiko rw’umujyi wa Rubtsovskiy ruherereye mu ntara ya Altai Territory rwahamije icyaha umuvandimwe Andrey Danielyan kandi rumukatira imyaka itandatu y’igifungo. Yahise ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 25 Gicurasi 2021

    Batangiye gukurikirana Andrey mu nkiko, nyuma yo kumara amezi menshi bumviriza ibiganiro bye byo kuri telefone no kugenzura ibyo akora

  2. Ku itariki ya 26 Gicurasi 2021

    Urugo rwe rwarasatswe. Andrey n’umugore we barafashwe bajya guhatwa ibibazo. Andrey yahise amenyeshwa ko atemerewe kurenga mu gace atuyemo

  3. Ku itariki ya 13 Nyakanga 2022

    Yashinjwe gutegura ibikorwa by’umuryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa

  4. Ku itariki ya 5 Nzeri 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

  5. Ku itariki ya 7 Ugushyingo 2022

    Yakatiwe imyaka itandatu y’igifungo

Icyo twamuvugaho

Twishimira cyane urugero rwiza Andrey n’abandi bavandimwe na bashiki bacu benshi baduha. Kuko biyemeje gukomeza kwiyegurira Imana mu gihe dutegereje isezerano ry’‘ubuzima bwa none n’ubuzaza.’—1 Timoteyo 4:8.

a Ibi ni byo umuvandimwe Danielyan yavuze mbere yo gukatirwa.