Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrey Gubin

5 MATA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Andrey Gubin akomeje kwihangana nubwo akurikiranywe mu nkiko azira ukwizera kwe

Umuvandimwe Andrey Gubin akomeje kwihangana nubwo akurikiranywe mu nkiko azira ukwizera kwe

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha umuvandimwe Gubin

Ku itariki ya 9 Nzeri 2021, urukiko rw’Akarere ka Birobidzhan, mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwahamije icyaha umuvandimwe Andrey Gubin kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Andrey Gubin

  • Igihe yavukiye: 1974 (mu mugi wa Saran, muri Kazakisitani)

  • Ibimuranga: Afite mukuru we na mushiki we. Akiri muto, iyo yavaga ku ishuri yakoraga akazi ko gukora ingufuri kugira ngo afashe umuryango we. Nyuma yaho yaje kumenya gukoresha imashini ikora ibintu bitandukanye no gutwara ibimashini binini. Akunda gukora imyitozo ngororamubiri, kwandika imivugo no gucuranga

  • Kuva akiri muto, yababazwaga n’ibintu bibi bibera muri iyi si, urugero nk’akarengane n’ubugizi bwa nabi. Amaze kwiga Bibiliya yumvise atuje n’ubuzima bwe bugira intego. Yamenye amasezerano y’Imana ari muri Bibiliya, avuga ko hazabaho ubutabera n’amahoro maze afata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova Imana. Yabatijwe mu mwaka wa 1991, afite imyaka 17. Mu mwaka wa 2007, yashakanye na Tatyana. Hanyuma mu mwaka wa 2011 bimukira i Birobidzhan

Urubanza

Ku itariki ya 12 Gashyantare 2020, abaporisi bo mu rwego rushinzwe iperereza batangiye gukora iperereza ku muvandimwe Andrey Gubin. Yatangiye kuburanishwa ku itariki ya 17 Nzeri 2020.

Urwo rubanza ni rumwe mu manza 19 ziregwamo abavandimwe na bashiki bacu bo mu gace kayobora n’Abayahudi. Izo manza zabaye nyuma y’uko abayobozi bagabye ibitero mu ngo z’abavandimwe, mu gikorwa bise “umunsi w’urubanza.” Ku itariki ya 17 Gicurasi 2018, abasirikare 150 basatse ingo 22 z’Abahamya ba Yehova. Bafatiriye amakarita ya banki, amafaranga, amafoto, mudasobwa n’ibindi bikoresho bya eregitoronike.

Abategetsi babujije Andrey na Tatyana gukoresha konti zabo zo muri banki. Ibyo byabateje ubukene bukomeye. Bamaze amezi menshi bakorwaho iperereza, kandi ibyo byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa Tatyana. Icyakora gusoma Bibiliya buri gihe byarabahumurije. Inama Bibiliya itanga ku bijyanye no guhangana n’ingorane ni zo zabafashije cyane.

Andrey yarushijeho kwiringira Yehova n’umuryango we, kubera ko abavandimwe na bashiki bacu bamushyigikiye cyane. Urugero, hari umunsi Andrey yumvise yacitse intege cyane. Yaganiriye n’umuvandimwe na we warimo akorwaho iperereza. Uwo muvandimwe yamubwiye ko kuba ahangayitse byumvikana rwose. Hanyuma uwo muvandimwe yamwibukije ko Yesu yabonaga ko gutotezwa tuzira izina rya Yehova bishimishije. Andrey yaravuze ati: “Maze kuganira n’uwo muvandimwe, numvise ntuje. Niyemeje gukomeza gukora ibyo Yehova ashaka.”

Dusenga dusaba ko Andrey na Tatyana bakomeza kwishingikiriza ku ihumure n’imbaraga bibonerwa mu Ijambo ry’Imana no ku bavandimwe na bashiki bacu. Twiringiye tudashidikanya ko “abatinya Imana y’ukuri ari bo bizagendekera neza.”—Umubwiriza 8:12.