Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrey Okhrimchuk

3 KANAMA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Andrey Okhrimchuk akomezwa no kwishingikiriza kuri Yehova

Umuvandimwe Andrey Okhrimchuk akomezwa no kwishingikiriza kuri Yehova

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 2 Kanama 2021

    Urukiko rw’akarere ka Leninskiy mu gace ka Rostov-on-Don rwahamije icyaha umuvandimwe Andrey Okhrimchuk. Urwo rukiko rwamukatiye igifungo gisubitse k’imyaka ine. Ubu ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza

  2. Ku itariki ya 5 Mata 2021

    Ni bwo urubanza rwatangiye

  3. Ku itariki ya 29 Ukwakira 2020

    Yatangiye gukurikiranwaho ibyaha. Ashinjwa kwifatanya mu materaniro no mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa

  4. Ku itariki ya 22 Gicurasi 2019

    Mu gitondo cya kare abaporisi bipfutse mu maso, baje gusaka urugo rwa Andrey n’imodoka ye

Icyo twamuvugaho

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bagaragaza ukwizera gukomeye kandi batubera urugero rwiza. Twizeye ko Andrey n’umuryango we nibakomeza kwishingikiriza kuri Data wo mu ijuru Yehova, bizabafasha kwihanganira ibigeragezo bahanganye na byo.—Zaburi 37:5.