Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrey Stupnikov n’umugore we Olga

18 GICURASI 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Andrey Stupnikov yiringiye ko Yehova azamufasha kwihanganira ibigeragezo

Umuvandimwe Andrey Stupnikov yiringiye ko Yehova azamufasha kwihanganira ibigeragezo

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Andrey Stupnikov

Ku itariki ya 7 Nzeri 2021, urukiko rwo mu gace ka Krasnoyarsk rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Stupnikov kandi bushimangira ko igihano yari yarahawe kizakomeza.

Ku itariki ya 3 Kamena 2021, urukiko rw’akarere ka Zheleznodorozhny mu gace ka Krasnoyarsk rwahamije icyaha umuvandimwe Andrey Stupnikov kandi rumukatira imyaka itandatu y’igifungo. Agisohoka mu rukiko yahise ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Andrey Stupnikov

  • Igihe yavukiye: 1973 (Norilsk, mu mugi wa Krasnoyarsk)

  • Ibimuranga: Ni umuhanga mu bijyanye no gucukura peteroli na gaze. Yashakanye na Olga mu mwaka wa 1993. Bombi bakunda ubugeni no gutembera

    Kuva akiri muto yifuzaga kumenya Imana. Yabonye ibikorwa biteye ubwoba byakozwe mu ntambara igihe yabaga muri Chechnya. Yibazaga impamvu ibintu bibi bibaho, akibaza n’icyo yakora ngo Imana imurinde. We n’umugore we Olga batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Bashimishijwe no kumenya ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugenda busohora n’ukuntu Bibiliya itanga inama nziza zifasha abantu guhangana n’ibibazo

Urubanza

Ku itariki ya 3 Nyakanga 2018, abaporisi bo mu rwego rushinzwe iperereza bafatiye Andrey Stupnikov ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Krasnoyarsk. Andrey ni we Muhamya wa mbere wo mu gace ka Krasnoyarsk wafashwe kandi agashinjwa ibyaha. Umunsi wakurikiyeho urukiko rwategetse ko Andrey agomba kuba afunzwe mu gihe ategereje kuburana.

Umugore we Olga, yamwandikiraga amabaruwa yo kumutera inkunga. Icyakora, Andrey yatangiye guhangayika kubera ko atari akibona amabaruwa yandikirwaga n’umugore we. Andrey agira ati: “Hari umugabo waje arambaza ati: ‘Ese uzi uko byagendekeye umugore wawe?’” Ibyo byatumye Andrey arushaho guhangayika. Nyuma yaho yaje kumenya ko abayobozi ba gereza bafatiraga amabaruwa y’umugore we ntibayamugezeho. Andrey yaravuze ati: “Bambwiye ko ninemera gukorana na bo cyangwa nkemera icyaha nzahita nsanga umugore wange.” Andrey yiringiye Yehova kandi ntiyigeze agambanira abavandimwe. Yafunzwe amezi umunani hanyuma arongera amara andi mezi ane afungishijwe ijisho atemerewe kuva iwe.

Ku itariki ya 2 Nyakanga 2019, Andrey yakuriweho gufungishwa ijisho ariko ntiyemerewe kohereza cyangwa kwakira amabaruwa no gukoresha interineti. Nanone abategetsi ntibamwemerera kuvugana n’uwo ashaka.

Mu gihe Andrey agitegereje umwanzuro w’urukiko, akomeje kwishimira ko yiyeguriye Yehova. Yaravuze ati: “Nterwa ishema no kumenya Yehova no kuba anshyigikiye.”

Andrey akomeje kwiringira ko Yehova azamufasha. Kandi rwose twishimira urugero atanga.—Zaburi 28:7.