Soma ibirimo

Umuvandimwe Artur Lokhvitskiy n’umugore we Anna

26 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Artur Lokhvitskiy ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka ine

Umuvandimwe Artur Lokhvitskiy ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka ine

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 2 Gashyantare 2021, a urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, mu gace kayoborwa n’Abayahudi, ruzasoma umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Artur Lokhvitskiy. Ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka ine.

Icyo twamuvugaho

Artur Lokhvitskiy

  • Igihe yavukiye: 1986 (Belgorodskoye, agace kayoborwa n’Abayahudi)

  • Ibimuranga: Artur yapfushije se afite imyaka irindwi. Artur akora ibijyanye n’amashanyarazi kandi amenyereye ibyo kuzimya umuriro. Yahawe igihembo cy’umukozi w’indashyikirwa

    Nyina yamutoje gukunda Yehova akiri muto. Yabatijwe mu mwaka wa 1998 afite imyaka 11. Yashakanye na Anna mu mwaka wa 2018. Bakunda gutembera no gusohoka

Urubanza

Muri Gicurasi 2018, hashize amezi atatu Artur na Anna bakoze ubukwe, abashinzwe umutekano bagiye gusaka urugo rwabo. Icyo gikorwa bari bakise “umunsi w’urubanza.” Icyo gihe abashinzwe umutekano 150 basatse ingo 22 z’Abahamya ba Yehova. Urugo rwa nyina wa Artur witwa Irina, na rwo bararusatse. Ku itariki ya 31 Nyakanga 2019, abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bo mu gace ka Birobidzhan bareze Artur bavuga ko ari umugizi wa nabi, kubera ko akora ibyo bita ibikorwa by’ubutagondwa. Anna na Irina na bo barezwe icyo cyaha.

Ibirego baregwa byatumye umuryango wabo uhura n’ikibazo cy’ubukungu. Abayobozi babujije Artur gukoresha konti ye yo muri banki. Nanone umukoresha we yamukangishije kumwirukana.

Kubera ibikorwa by’iperereza babakoraho, gukomeza gahunda zabo za buri munsi birabagora. Artur yaravuze ati: “Imibereho yacu yarahindutse cyane. Ntidushobora kumenya ibyo tuzakora mu cyumweru (cyangwa ibyo turi bukore uwo munsi). [Abaporisi] baduhamagara igihe cyose bashakiye. Ubwo rero, gahunda zacu zirahindagurika cyane.”

Artur na Anna bishimira ukuntu abavandimwe na bashiki bacu babafasha. Artur yaravuze ati: “Badutera inkunga cyane, tugakomeza gutuza kandi tugakomeza kuba inshuti za Yehova. . . . Ntitwabona uko tuvuga ukuntu dushimishwa no kuba mu muryango wa Yehova kandi duterwa ishema no kuvuganira izina rye mu nkiko. Biragaragara ko Yehova atajya atererana abamukorera!”

Nanone Artur n’umugore bakomeza gusenga no kwiga Bibiliya, bigatuma bashikama kandi bakagira ubutwari. Ariko ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Artur yaravuze ati: “Bakimara kudusaka, twasanze nta Bibiliya nta n’igitabo na kimwe dusigaranye.” Ibyo byabanje kumuhangayikisha. Yibazaga uko we n’umuryango bari gukomeza kwiyigisha. Ariko hari ikintu k’ingenzi yahise yibuka. Yaravuze ati: “Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi ntibashobora kutubuza gusenga. Ubwo rero twahise dusenga, kandi isengesho ryaradufashije rwose.”

Yehova yahise asubiza amasengesho yabo kandi babona ibyo bari bakeneye kugira ngo bakomeze kwiyigisha. Artur yaravuze ati: “Buri gihe twakoraga ibishoboka byose kugira ngo tugire gahunda y’iby’umwuka mu muryango, dutegure amateraniro kandi dusomere hamwe Bibiliya. Ibyo byadufashije kurushaho kuba inshuti, twibonera uko Yehova adufasha buri munsi, kandi bituma dukomeza gutuza.”

Uretse gusoma Bibiliya no kuyiga, ikindi kintu kihariye kibafasha ni ugutekereza ku migisha yo mu gihe kizaza. Artur yaravuze ati: “Twarushijeho gutekereza ku byiringiro byo mu gihe kizaza, tukibona turi mu isi nshya.” Yongeyeho ati: “Twifuza kuzakora mu mirimo yo gusukura isi, nyuma y’aho tukifatanya mu bwubatsi. Ibyo biradukomeza kandi bikaduhumuriza.”

Mu gihe ibyo bitaraba, Artur na Anna bakomeza gutekereza ku magambo yo mu Baheburayo 13:6, hagira hati: “Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?” Artur agira ati: “Ni byo koko abayobozi bashobora kutubuza umudendezo, bakatubuza guteranira hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu, cyangwa bakantandukanya n’umugore wange. Ariko ntibashobora kutubuza ibintu by’ingenzi, ari byo ubucuti dufitanye na Yehova, isengesho n’ibyiringiro by’igihe kizaza. Ibyo twiyemeje guhora tubizirikana.”

a Itariki ishobora guhinduka.