19 KAMENA 2024
U BURUSIYA
Umuvandimwe Denis Antonov na Aleksandr Korolev bari bafungiye mu Burusiya barafunguwe
Ku itariki ya 14 Kamena 2024, umuvandimwe Denis Antonov na Aleksandr Korolev bo mu Burusiya bari bafungiye muri gereza yo mu gace ka Molochnitsa barafunguwe. Bombi bahamijwe icyaha ku itariki ya 25 Kanama 2022, kandi bakatirwa imyaka ibiri y’igifungo. Hagendewe ku gihe bari bamaze bafunzwe by’agateganyo, ubu igihano cyabo cyararangiye.
Olga, umugore wa Denis yavuze ikintu cyabafashije mu gihe bamaze batari kumwe. Yagize ati: “Mu mabaruwa twandikiranaga, twohererezanyaga imirongo y’Ibyanditswe iteye inkunga. Umwe muri yo mirongo waduteye inkunga, ni uwo mu Mubwiriza 8:12, aho Salomo yanditse agira ati: “Njye nzi neza ko abatinya Imana y’ukuri ari bo bizagendekera neza.” Uyu murongo watwijeje ko nidukomeza gukorera Yehova ntagucogora, azakomeza kuduha imbaraga zo kwihangana.”
Mu magambo ya nyuma Aleksandr yavugiye mu rukiko mbere y’uko akatirwa, yagereranyije ibyamubayeho n’ibyabaye ku muhanuzi Daniyeli. Yaravuze ati: “Nubwo Daniyeli yari azi ko ashobora kwicwa, ukwizera kwe kwatumye akomeza gusenga Yehova Imana ye. Nanjye nzakomeza gusenga nsaba kugira ukwizera nk’uko, ku buryo nta bitotezo byatuma ncika intege.”
Twishimiye ko umuvandimwe Denis na Aleksandr bongeye guhura n’imiryango yabo. Ibyababayeho bitwizeza ko isezerano ryo muri Zaburi 4:3 ari ukuri. Hagira hati: “Mumenye ko ababera Yehova indahemuka azabitaho mu buryo bwihariye. Yehova ubwe azanyumva nimutakira.”