Soma ibirimo

Umuvandimwe Dmitriy Maslov n’umugore we Yuliya

18 WERURWE 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Dmitriy Maslov ashobora gufungwa azira kuganira n’inshuti ze ibyerekeye Imana na Bibiliya

Umuvandimwe Dmitriy Maslov ashobora gufungwa azira kuganira n’inshuti ze ibyerekeye Imana na Bibiliya

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije icyaha umuvandimwe Dmitriy Maslov kandi rumuca amande

Ku itariki ya 2 Kamena 2021, urukiko rwo mu mugi wa Minusinsk mu gace ka Krasnoyarsk rwahamije icyaha umuvandimwe Dmitriy Maslov. Yaciwe amande y’amafaranga agera kuri miriyoni esheshatu (RWF).

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rwo mu mugi wa Minusinsk mu gace ka Krasnoyarsk, vuba aha ruzasoma urubanza ruregwamo umuvandimwe Dmitriy Maslov. a

Icyo twamuvugaho

Dmitriy Maslov

  • Igihe yavukiye: 1976 (Minusinsk)

  • Ibimuranga: Dmitriy, murumuna we na mushiki wabo barezwe na nyina. Yarangije mu ishuri ry’imyuga aho yize ibyo korora inzuki. Ubu ni umutekinisiye mu by’amazi. Akunda gutwara igare, kwibira mu mazi no gucuranga akorudewo

    Kuva akiri muto yibaza ibibazo byinshi ku buzima. Yabonye ibisubizo byabyo muri Bibiliya kandi yumva aranyuzwe. Yabatijwe mu mwaka wa 1994. Igihe yahamagarwaga mu gisirikare, yasabye gukora imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare kubera ko umutimanama we utamwemereraga kujya mu gisirikare. Yashakanye na Yuliya mu mwaka wa 1997

Urubanza

Mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2019, abasirikare bo mu mugi wa Minusinsk hamwe n’abo mu rwego rushinzwe ubutasi, bagabye igitero ku ngo eshanu z’Abahamya ba Yehova. Muri icyo gitero, umuvandimwe ufite imyaka 76 bamutuye hasi arakomereka. Abavandimwe na bashiki bacu barenga 30 barafashwe babahata ibibazo n’uko nyuma yaho barabarekura. Hashize igihe, Dmitriy yashinjwe icyaha. Icya mbere bamureze ni uko yateguye urugendo rwo kuzamuka umusozi n’inshuti ze kandi bakagenda baganira ibyerekeye Imana.

Ubu Dmitriy ntiyemerewe kugira aho ajya mu gihe agitegereje umwanzuro w’urubanza. Nyina utari Umuhamya wa Yehova abona ko ibyo umuhungu we aregwa nta shingiro bifite kandi ko ari akarengane. Yemera ko umuhungu we ari mu idini ry’ “abanyamahoro.”

Dmitriy ahumurizwa no kumenya ko Yehova azakomeza ‘kwereka imbaraga’ ze abamubera indahemuka.—2 Ibyo ku Ngoma 16:9.

a Rimwe na rimwe kumenya igihe urubanza ruzasomerwa ntibiba byoroshye.