Soma ibirimo

Umuvandimwe Dmitriy Terebilov, mbere y’uko afatwa. Agafoto: Dmitriy ari mu kazu yaburanye ahagazemo

12 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA

Umuvandimwe Dmitriy Terebilov akurikiranyweho ikindi cyaha azira kuganira n’indi mfungwa ibijyanye na Bibiliya

Umuvandimwe Dmitriy Terebilov akurikiranyweho ikindi cyaha azira kuganira n’indi mfungwa ibijyanye na Bibiliya

Ku itariki ya 20 Mata 2023, umuvandimwe Dmitriy Terebilov ufungiwe mu Burusiya, yatangiye gukurikiranwaho ibyaha bishya. Dmitriy yari yarafunzwe azira ukwizera kwe kuva muri Nzeri 2021. Kuva umuryango w’Abahamya ba Yehova wahagarikwa mu Burusiya mu mwaka wa 2017, ni ubwa mbere Umuhamya uri muri gereza ashinjwe ibyaha azira kuganira n’izindi mfungwa kuri Bibiliya. Umuvandimwe Dmitriy nahamwa n’icyo cyaha, igifungo yari yarakatiwe cy’imyaka itatu kiziyongeraho indi myaka umunani.

Uko ibitotezo bikomeza kwiyongera mu Burusiya, ni ko turushaho kwizera ko Yehova azakomeza guha “imbaraga zirenze izisanzwe” abavandimwe na bashiki bacu.—2 Abakorinto 4:7.