21 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA
Umuvandimwe Feliks Makhammadiyev yarafunguwe maze yoherezwa muri Uzubekisitani
Ku itariki ya 31 Ukuboza 2020, umuvandimwe Feliks Makhammadiyev yarafunguwe. Urukiko rwo mu karere ka Belyayevsky mu ntara ya Orenburg twategetse ko ajyanwa by’agateganyo aho bashyira abantu bagiye kwirukanwa mu gihugu, kugeza igihe azaba amaze kubona impapuro zimwemerera gusubizwa mu gihugu ke kavukire cya Uzubekisitani. Ibyo byatewe n’uko muri Mata 2020, u Burusiya bwamwambuye ubwenegihugu. Ku itariki ya 20 Mutarama 2021 abayobozi bamwurije gari ya moshi bamwohereza muri Uzubekisitani. Twishimiye kubamenyesha ko ku itariki ya 21 Mutarama 2021, Feliks yageze muri Uzubekisitani amahoro. Umugore we Yevgeniya yari yaragezeyo iminsi ibiri mbere yaho. Ubwo rero yakiriye umugabo we igihe yahageraga.
Feliks yari amaze imyaka 18 aba mu Burusiya. Mu mwaka wa 2002, igihe yari ingimbi, we na nyina bavuye muri Uzubekisitani bimukira mu Burusiya mu mugi wa Saratov. Mu wa 2004 igihe yari afite imyaka 19, yarabatijwe. Mu mwaka wa 2011 yashakanye na Yevgeniya.
Ku itariki ya 12 Kamena 2018, abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bipfutse mu maso kandi bitwaje intwaro bari kumwe na porisi yo mu gace k’iwabo, bigabije urugo rwa Feliks na Yevgeniya. Feliks yarafashwe amara umwaka afunzwe by’agateganyo. Yakomeje gusenga Yehova kandi byaramufashije. Yaravuze ati: “Buri munsi nasengaga Yehova musaba ko ampa amahoro n’ibyishimo by’uwo munsi.”
Ku itariki ya 19 Nzeri 2019, Feliks n’abandi bavandimwe batanu, bahamijwe icyaha barafungwa. Feliks n’abandi bavandimwe bane barajuriye baratsindwa, hanyuma boherezwa muri gereza yo mu mugi wa Orenburg, ku birometero birenga 800 uvuye i Saratov, kure y’imiryango yabo. Bahageze babakubise cyane.
Muri icyo gihe kitari cyoroshye, Feliks yakomeje kurangwa n’ibyishimo, kandi azwiho kurangwa n’akanyamuneza. Yevgeniya yaravuze ati: “Umugabo wange antera ishema! Yakomeje kwihangana igihe yari ari mu rukiko, aratuza kandi nange amfasha kwihangana.”
Nubwo abayobozi bo mu Burusiya bashakaga kumugirira nabi kugira ngo yihakane ukwizera kwe, yavuze ko ibyo bigeragezo bitamuciye intege, ahubwo ko byamuhaye imbaraga zo gukomeza kubera Yehova indahemuka. Ibyo bitwibutsa amagambo yo mu Ntangiriro 50:20, igihe Yozefu yabwiraga abavandimwe be ati: “Mwe mwatekerezaga kungirira nabi. Ariko iyo nabi Imana yayibonagamo ibyiza.”