Soma ibirimo

Uva ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Roman Gridasov n’umugore we Elvira, n’umuvandimwe Gennadiy German n’umugore we Nadezhda, nyuma gato y’uko barekurwa. Bari bamaze hafi imyaka ibiri bafunzwe

30 NYAKANGA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Gennadiy German na Roman Gridasov bafunguwe

Umuvandimwe Gennadiy German na Roman Gridasov bafunguwe

Ku itariki ya 29 Nyakanga 2021, umuvandimwe Gennadiy German na Roman Gridasov barafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo cyabo. Abo bavandimwe bari muri ba bandi batanu bakubitiwe muri gereza ya Saratov bavuye mu ya Orenburg. Umuvandimwe Feliks Makhammadiyev we yafunguwe muri Mutarama 2021, naho Aleksey Budenchuk we afungurwa muri Nyakanga 2021. Umuvandimwe Aleksey Miretskiy we aracyafungiwe muri gereza ya Orenburg kandi biteganyijwe ko azafungurwa mu ntangiriro za Kanama 2021.