Soma ibirimo

Igihe Gennady Shpakovskiy yari amaze gufungurwa ari kumwe n’umugore we Tatiana n’umukobwa wabo Maria

3 KANAMA 2020
U BURUSIYA

Umuvandimwe Gennady Shpakovskiy yafunguwe

Umuvandimwe Gennady Shpakovskiy yafunguwe

Ku wa Mbere itariki ya 3 Kanama 2020, Urukiko rw’akarere ka Pskov rwategetse ko umuvandimwe Gennady Shpakovskiy afungurwa. Urukiko rwemeje ko igifungo k’imyaka itandatu n’igice yari yarakatiwe gisimbuzwa igifungo gisubitse, ariko azamara n’imyaka ibiri hari ibyo atemerewe gukora. Nyuma y’amasaha make urukiko rufashe uwo mwanzuro, umuvandimwe Shpakovskiy yahise afungurwa. Ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo kujuririra uwo mwanzuro.