Soma ibirimo

Umuvandimwe Igor Tsarev

28 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Igor Tsarev ashobora gufungwa imyaka ine azira kwiga Bibiliya

Umuvandimwe Igor Tsarev ashobora gufungwa imyaka ine azira kwiga Bibiliya

Igihe urubanza ruzasomerwa

Ku itariki ya 1 Gashyantare 2021, a urukiko rwo muri Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi ni bwo ruzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Igor Tsarev. Ashobora gukatirwa igifungo k’imyaka ine.

Icyo twamuvugaho

Igor Tsarev

  • Igihe yavukiye: 1974 (Birakan, agace kayoborwa n’Abayahudi)

  • Ibimuranga: Afite bashiki be babiri. Igihe yigaga, yakoraga akazi ko kubaza, agakora n’iby’amashanyarazi kugira ngo afashe umuryango we. Akunda gutembera ahantu nyaburanga no kuroba

  • Igihe yari umusirikare yatangiye kwibaza icyo kubaho bimaze. Ubushakashatsi yakoze bwatumye we na se batangira kwiga Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 1997. Yashakanye na Viktoriya mu mwaka wa 1998. Bafite umwana w’umukobwa ukiri muto

Urubanza

Ku itariki ya 30 Nyakanga 2019, abayobozi b’u Burusiya bareze umuvandimwe Igor Tsarev. Bamuregaga ko yiyigisha Bibiliya “kugira ngo abone uko yigisha abandi inyigisho z’Abahamya ba Yehova.” Mu bimenyetso abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi batanze bashinja umuvandimwe Igor, harimo videwo z’amateraniro bafashe mu ibanga. Umushinjacyaha yasabye ko urwo rubanza rutacibwa ku mugaragaro kandi ntabwo byari bisanzwe. Nk’uko umushinjacyaha abivuga, yasabye ko urubanza rudacibwa abantu bose bumva kugira ngo hatagira umuntu wumva imyizerere ya Igor akayemera.

Igor agira ati: “Umwanzuro w’urukiko uzangiraho ingaruka. Ndetse byaratangiye. Kubera ko ngikorwaho iperereza, hari aho ntemerewe kujya. Ngomba gusobanurira umukoresha wange impamvu ndi gukorwaho iperereza. Umukoresha wange n’abakozi dukorana ntibiyumvisha impamvu hari ibyaha ndegwa, ariko basobanukiwe ko kuva kera Abakristo batotezwaga.”

Dukomeje gusengera Igor n’umuryango we. Tuzi ko Yehova ‘azabakomeza binyuze ku mbaraga z’umwuka we.’—Abefeso 3:16.

a Itariki ishobora guhinduka.