Soma ibirimo

Konstantin Bazhenov yongera guhurira n’umugore we Irina muri Ukraine, nyuma y’iminsi cumi n’ine afunguwe, maze ku itariki ya 19 Gicurasi 2021 akirukanwa mu Burusiya

20 GICURASI 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Konstantin Bazhenov yageze muri Ukraine amahoro

Umuvandimwe Konstantin Bazhenov yageze muri Ukraine amahoro

Ku itariki 05 Gicurasi 2021, a ni bwo umuvandimwe Konstantin Bazhenov wari ufungiwe mu Burusiya yarekuwe. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2021, yoherejwe muri Ukraine nyuma yo kumara igihe gito ari mu kigo gicumbikira abantu bagiye kwirukanwa mu gihugu. Umugore we Irina, yari yarageze muri Ukraine mbere kugira ngo azakire umugabo we. Konstantin yirukanywe mu Burusiya kubera ko yambuwe ubwenegihugu bw’icyo gihugu muri Gicurasi 2020.

Konstantin yizihiriza muri gereza Urwibutso rwo mu mwaka wa 2020

Umuvandimwe Konstantin Bazhenov, amaze kugera muri Ukraine we n’umugore we Irina, bakiriwe n’umuryango ufite icyapa cyanditseho amagambo yo muri Yesaya 54:17, agira ati: “Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho, . . . ni ko Yehova avuga”

Icyo twamuvugaho

Konstantin yavutse mu mwaka 1975, avukira mu mugi wa Veliky Novgorod uri mu burengerezuba bw’u Burusiya. Mu muryango wabo ntibashishikazwaga n’iby’idini. Umuryango we wimukiye muri Ukraine akiri muto. Konstantin akiri muto yakoraga imyitozo ngororangingo kandi agakunda umuziki. Arangije mu ishuri ryigisha umuziki yabaye umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi.

Na mbere y’uko Konstantin atangira kwiga Bibiliya, yemeraga ko urugomo n’intambara ari bibi. Igihe yahamagarirwaga kujya mu gisirikare cya Ukraine yarabyanze. Yiga mu mashuri yisumbuye yibazaga ibibazo byinshi bijyanye n’ubuzima ndetse n’amadini. Yashakishije ibisubizo by’ibyo bibazo mu madini atandukanye maze abibona Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 1996.

Konstantin yashakanye na Irina mu mwaka wa 2001. Yakoraga akazi ko kubaka kugira ngo abone ibimutunga we n’umugore we kandi ni inzobere mu kubaka amafuru n’aho bacanira umuriro wo gushyushya mu nzu. Bimukiye mu Burusiya mu mwaka wa 2009.

Bigabiza urugo rwe kandi agafatwa

Ku itariki ya 12 Kamena 2018, abaporisi bitwaje intwaro bigabije amazu arindwi y’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Saratov harimo n’iya Konstantin na Irina. Konstantin n’abandi bavandimwe babiri bo mu mugi wa Saratov barafashwe maze bafungwa by’agateganyo.

Amaze kugera muri kasho yari azi ko yari akeneye ihumure n’ubufasha bituruka mu Ijambo ry’Imana. Icyakora ntiyashoboraga kubona Bibiliya. Konstantin yaravuze ati: “Umugore wange yanyoherereje ikayi, buri munsi nandikagamo imirongo nari narafashe mu mutwe.” Yehova yamufashije kwibuka imirongo igera kuri 500 mu gihe cy’amezi abiri gusa. Igihe yabonaga Bibiliya, mu mezi ane gusa yari arangije kuyisoma. Imirongo yo muri Bibiliya yaramukomeje. Nanone yashimishwaga no kwandikira umugore we n’inshuti ze amabaruwa arimo ibitekerezo bitera inkunga.

Konstantin yakundaga gusenga Yehova amubwira ibimuri ku mutima, kugira ngo yihanganire gufungwa n’irungu yaterwaga no gukumbura umugore we. Yaravuze ati: “Narapfukamaga ngasenga Yehova ndira. Nageze n’ubwo nandika ku rupapuro ibintu nifuzaga ko Imana yamfasha maze nkajya ngenda nshyira akamenyetso ku byo yashubije. Nizeraga ntashidikanya ko Yehova andi hafi.” Ku itariki ya 20 Gicurasi 2019 ni bwo Konstantin yarekuwe. Ariko ikibazo ke nticyari kirangiye.

Bamuhamya icyaha

Konstantin n’abandi bavandimwe batanu bo mu mugi wa Saratov bahamijwe icyaha maze ku itariki ya 19 Nzeri 2019 barafungwa. Nyuma y’amezi make, urukiko rwanze ubujurire bwabo. Abavandimwe batanu bimuriwe muri gereza yo mu mugi wa Orenburg. Konstantin we yimuriwe muri gereza iri mu mugi wa Dimitrovgrad ku birometero 500 uvuye iwe mu mugi wa Saratov.

Konstantin commemorates the 2020 Memorial in prison

Igihe Irina atari kumwe n’umugabo we, yatewe inkunga no gusoma Amakuru ya JW, avuga ku bavandimwe na bashiki bacu bihanganiye ibitotezo kandi bagakomeza kugira ibyishimo. Nanone Irina yafashijwe n’ubutwari umugabo we Konstantin yagagaraje kandi agakomeza gutuza. Mu kiganiro twagiranye na Irina, igihe umugabo we yari akiri muri gereza, yagize ati: “Ibyo yavugaga byose yabaga afite ikizere.” Igihe yemererwaga kuvugana na Konstantin bakoresheje terefone bararirimbye, barasenga kandi bigira Bibiliya hamwe. Irina yavuze ko ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya yagiranye n’umugabo we cyatumye arushaho kwizera Yehova kandi akomeza kugira ibyishimo nubwo yari ahanganye n’ibibazo.

Konstantin yamaze igihe kirenga umwaka n’amezi abiri afunzwe by’agateganyo, amara n’umwaka n’igice ari muri gereza azira ukwizera kwe. Yafunguwe habura amezi ikenda kugira ngo igifungo k’imyaka itatu n’igice yari yarakatiwe kirangire. Ibyo byatewe n’uko igihe yari amaze muri gereza wongeyeho icyo yamaze muri kasho, cyari gikubye inshuro imwe n’igice icyo yari yarakatiwe. Nanone hari amezi abiri yasonewe.

Twishimira ko Konstantin yafunguwe akongera guhura n’umugore we Irina. Abavandimwe na bashiki bacu bose bihanganira ibigeragezo bagaragaza ko bazirikana amagambo y’Umwami Dawidi, agira ati: “Mu gicucu cy’amababa yawe ni mo nahungiye kugeza aho ibyago bizashirira.”—Zaburi 57:1.

a Igihe Konstantin yarekurwaga, Irina n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 20 bari bamutegerereje hanze, kugira ngo bamusuhuze mbere y’uko ajyanwa mu kigo gikoranyirizwamo abantu bagiye kwirukanwa mu gihugu. Abaporisi bari bamurinze bamwemereye kumarana n’umugore we iminota 30 mbere y’uko bamujyana muri icyo kigo.