Soma ibirimo

Umuvandimwe Konstantin Guzev

19 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Konstantin Guzev yahamijwe icyaha azira ukwizera kwe

Umuvandimwe Konstantin Guzev yahamijwe icyaha azira ukwizera kwe

AMAKURU MASHYA|Urukiko rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Konstantin Guzev

Ku itariki ya 13 Gicurasi 2021, urukiko rwo mu gace kayoborwa n’Abayahudi rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Guzev. Igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’amezi atandatu yari yarakatiwe kizakomeza. Ubu ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Umwanzuro w’urubanza

Ku itariki ya 18 Gashyantare 2021, urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi rwakatiye umuvandimwe Konstantin Guzev igifungo k’imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Konstantin Guzev

  • Igihe yavukiye: 1964 (muri Khabarovsk)

  • Ibimuranga: Yarezwe na se ugira amahane kandi w’umusinzi. Yibazaga icyo kubaho bimaze. Amaze gushoberwa yatangiye kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi. Amaherezo Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya, maze abona ibisubizo bimunyuze by’ibibazo yibazaga. Yahinduye imibereho ye nuko abatizwa mu mwaka wa 2000. Yashakanye na Anastasiya mu mwaka wa 2001

Urubanza

Muri Gicurasi 2018 abayobozi basatse urugo rwa Konstantin mu gikorwa bari bise “umunsi w’urubanza.” Icyo gihe abasirikare 150 basatse ingo zo mu mugi wa Birobidzhan. Ku itariki ya 29 Nyakanga 2019, abayobozi bareze Konstantin. Yaregwaga gutegura ibikorwa by’umuryango bashinja ubutagondwa, kubera ko yarimo ayobora amateraniro.

Hari ibirego 19 biregwa Abahamya 22 bo muri ako gace, harimo n’umugore wa Konstantin witwa Anastasiya.

Konstantin na Anastasiya bakomejwe n’ingero z’abavandimwe na bashiki bo mu Burusiya bagaragaza ubutwari. Konstantin yaravuze ati: “Niboneye kandi niyumvira ukuntu hari bashiki bacu babanje kuvuga ko nta kintu na kimwe bavugira mu rukiko. . . . Ariko bitewe n’uko Yehova yabafashije ndetse n’amasengesho y’abavandimwe bashoboye kuvuganira ukwizera kwabo mu buryo butangaje.”

Duhoza ku mutima abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya kandi turabazirikana mu masengesho yacu. Twizeye ko nta kintu na kimwe babakoraho cyahungabanya ukwizera kwabo, kubera ko Yehova ari kumwe na bo.—Yesaya 8:10.