Soma ibirimo

Umuvandimwe Konstantin Moiseyenko n’umugore we Margarita

7 NYAKANGA 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Konstantin Moiseyenko akomezwa n’urugero rwiza abandi bamuha

Umuvandimwe Konstantin Moiseyenko akomezwa n’urugero rwiza abandi bamuha

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Konstantin Moiseyenko

Ku itariki ya 9 Nzeri 2021, urukiko rwo mu gace ka Amur rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Moiseyenko. Igihano yari yarahawe kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 14 Nyakanga 2021, urukiko rw’akarere ka Zeyskiy mu gace ka Amur rwahamije ibyaha umuvandimwe Konstantin Moiseyenko kandi rumukatira igifungo gisubitse k’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko afungwa.

Icyo twamuvugaho

Konstantin Moiseyenko

  • Igihe yavukiye: 1976 (Muri Repuburika ya Khakassia, mu gace ka Abakan)

  • Ibimuranga: Afite barumuna be b’impanga. Akiri umusore yize imikino yo kurwana. Ni injenyeri mu gushyira porogaramu muri mudasobwa

    Mu mwaka wa 1998, yashakanye n’umunyamideri witwa Margarita. Bombi batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 2000. Kuba Bibiliya ivuga ukuri ku birebana n’amateka na siyansi byatumye Konstantin arushaho kuyiga. We n’umugore we babatijwe muri uwo mwaka

    Hashize imyaka icumi se apfuye. Konstantin yamaze imyaka itandatu yita kuri nyirakuru ufite ubumuga bwo kutabona kugeza aho apfiriye

Urubanza

Ku itariki ya 11 Werurwe 2019, ni bwo abasirikare bashinzwe iperereza bo mu rwego rushinzwe ubutasi mu gace ka Amur batangiye gukurikirana ibyaha ku muvandimwe Konstantin Moiseyenko. Nyuma yaho abaporisi bigabije ingo eshanu z’Abahamya, harimo n’urwa Konstantin. Abayobozi bafatiriye mudasobwa, terefone n’ibyangombwa byabo. Konstantin yashyizwe ku rutonde rw’abo leta y’u Burusiya yita intagondwa, kandi ibyo byatumye atemererwa kuba yakura amafaranga kuri konti ye ya banki.

Konstantin yibuka ko yakomejwe cyane n’inkuru z’ibyabaye ku bavandimwe, yumvise mu Ikoraniro Mpuzamahanga yagiyemo we n’umugore we ryabereye i Seoul muri Koreya y’Epfo, mu mwaka wa 2018. Muri iryo koraniro, umwe mu batanze disikuru yasabye abigeze gufungwa bazira ukwizera kwabo ko bahaguruka. Konstantin yaravuze ati: “Abavandimwe bari muri ryo koraniro, hafi ya bose barahagurutse. Uwatangaga disikuru yaravuze ati: ‘Murabona ko bose ari bazima kandi ko bameze neza!’ Ibyo byamfashije kubona ko bishoboka ko umuntu yakomeza gushikama igihe ahanganye n’ibigeragezo.” Nanone uwatangaga disikuru yatsindagirije amagambo ari muri Zaburi ya 23:5 agira ati: “Untegurira ameza imbere y’abandwanya, wansize amavuta mu mutwe, igikombe cyanjye kirasendereye.” Konstantin avuga ko ayo magambo yabakomeje cyane.

Konstantin yishimira uburyo abavandimwe bamubaye hafi. Nanone yishimira ko abavandimwe na bashiki bacu, ikibazo ke bakigize icyabo, bakajya basenga bamusabira. Yaravuze ati: “Mba mbona igicu kinini cy’abo duhuje ukwizera bahagaze iruhande rw’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu uhanganye n’ibitotezo mu gihugu cyacu. Abo bavandimwe na bashiki bacu bakora ibihuje n’amagambo ari muri 1 Yohana 3:16 agira ati: ‘tugomba gutanga ubugingo bwacu ku bw’abavandimwe bacu.’”

Twishimira kumva inkuru zivuga uko Yehova akomeje gukomeza abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya. Bituma twizera ko natwe azaduha “imbaraga n’ubushobozi,” igihe tuzaba tugeze mu bitotezo nk’ibyabo.—Zaburi 68:35.