Soma ibirimo

Umuvandimwe Nikolay Aliyev n’umugore we Alesya

25 WERURWE 2021
U BURUSIYA

Umuvandimwe Nikolay Aliyev yagaragaje ubutwari yihanganira ibitotezo

Umuvandimwe Nikolay Aliyev yagaragaje ubutwari yihanganira ibitotezo

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire

Ku itariki ya 2 Nzeri 2021, urukiko rw’intara ya Khabarovsk rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Nikolay Aliyev. Igifungo yari yarakatiwe kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Umuvandimwe Nikolay Aliyev yakatiwe igifungo gisubitse

Ku itariki ya 4 Kamena 2021, urukiko rw’akarere ruri mu mugi wa Komsomolsk-on-Amur rwakatiye umuvandimwe Nikolay Aliyev imyaka ine n’igice y’igifungo gisubitse.

Icyo twamuvugaho

Nikolay Aliyev

  • Igihe yavukiye: 1978 (Komsomolsk-on-Amur)

  • Ibimuranga: Akiri muto yibazaga inkomoko y’ubuzima n’iy’isanzure. Ibyo byatumye atangira gushakira ibisubizo muri Bibiliya. Amaze gutekereza ku nyigisho za Yesu n’uburyo yarangwaga n’amahoro, yahagaritse imikino yo kurwana. Mu mwaka wa 1993 yarabatijwe

    Mu mwaka 2016 yashakanye na Alesya. Bakunda ibintu byinshi harimo gutembera, kurira imisozi no guserebeka ku rubura

Urubanza

Ku itariki ya 22 Gicurasi 2020, mu gitondo cya kare, abaporisi bo mu mugi wa Komsomolsk-on-Amur bigabije urugo rwa Nikolay na Alesya. Igihe abo baporisi binjiraga bakubise Nikolay agwa hasi maze basaka inzu ye mu gihe cy’amasaha atanu hanyuma babajyana muri kasho. Igihe Nikolay yahatwaga ibibazo, abayobozi bamusabye guhindura idini akajya mu idini gakondo. Kandi basabye Alesya kubigenza atyo kugira ngo umugabo we batamukorera ibya mfura mbi. Nubwo batewe ubwoba, ku mugoroba bararekuwe maze basubira mu rugo.

Nikolay yatekereje cyane ku buryo butandukanye Yehova yamufashije muri ibyo bigeragezo, biramukomeza. Yaravuze ati: “Iyo uhanganye n’ibigeragezo uba wumva utabyishoboza. Narushijeho kwibonera uko Yehova asubiza amasengesho yange n’uburyo anyobora. Niboneye ukuri kw’amagambo ya Pawulo agira ati: ‘Kuko iyo mfite intege nke ari bwo ngira imbaraga.’”—2 Abakorinto 12:10.

Nikolay na Alesya bakomeje gushaka uko barushaho kugira ubutwari kandi bagakomeza gutuza. Bacapye amagambo yo muri Yesaya 41:10 bayomeka kuri firigo yabo. Nikolay yaravuze ati: “Iyo ibintu byarushijeho gukomera nsoma uwo murongo maze bigatuma mbona ko byoroheje. Ayo magambo antera inkunga yo kutagira ubwoba. Ikinkomeza kurushaho ni uko Yehova anyizeza ko ari kumwe nange, akaba andi hafi ku buryo ari nk’aho ukuboko kwe kw’iburyo kumfashe, nk’ufashe inshuti ye magara.” Twiringiye ko Yehova azakomeza guha imbaraga abagaragu be b’indahemuka.