27 NZERI 2023
U BURUSIYA
Umuvandimwe Nikolay Voishchev yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu
Ku itariki ya 14 Nzeri 2023, urukiko rw’umujyi wa Maykop muri Repubulika ya Adygeya rwahamije icyaha umuvandimwe Nikolay Voishchev kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itatu. Yafunzwe kuva ku itariki ya 20 Ukwakira 2022, kandi azaguma muri gereza.
Icyo twamuvugaho
Nubwo tubabajwe nuko umuvandimwe wacu Nikolay yakatiwe igifungo, tuzi ko Yehova azakomeza kumuha imbaraga n’ihumure we n’abavandimwe na bashiki bacu bose bahanganye n’ibigeragezo.—Zaburi 119:76.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 19 Ukwakira 2022
Yakorewe dosiye
Ku itariki ya 20 Ukwakira 2022
Urugo rwe rwarasatswe. Bamuhase ibibazo kandi afungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 21 Ukwakira 2022
Yoherejwe mu kigo yafungiwemo by’agateganyo
Ku itariki ya 11 Mutarama 2023
Umucamanza yasabye ko Nikolay yahindurirwa igifungo agafungishwa ijisho, kubera impamvu z’uburwayi. Urukiko rwarabyanze ahubwo rutegeka ko akomeza gufungwa by’agatenyo
Ku itariki ya 25 Mutarama 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 14 Nzeri 2023
Yahamijwe icyaha kandi akatirwa imyaka itatu y’igifungo
a Ntitwabashije kuganira n’umuvandimwe Voishchev kubera ko yari afunzwe by’agateganyo.